Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho
1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yahagurukije umuhanuzi Hagayi. Amutuma ku Mutegetsi w’igihugu cy’u Buyuda ari we Zerubabelimwene Salatiyeli, no ku Mutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki.
2 Uku ni ko Uhoraho Nyiringabo avuga ati: “Abayahudi baravuga ngo: ‘Igihe cyo gusubukura imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoroy’Uhoraho ntikiragera.’ ”
3 None rero Uhoraho atumye umuhanuzi Hagayi ati:
4 “Mbese iki ni igihe cyo kwibera mu mazu yanyu arimbishijwe cyane, naho Ingoro yanjye ikagumya kuba itongo?”
5 Na none Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Nimuzirikane ingaruka z’imigirire yanyu.
6 Murahinga mukadandura ariko mugasarura bike, murarya ariko ntimuhage, muranywa ariko ntimushire inyota, murifubika ariko ntimushire imbeho, n’ukorera igihembo asa n’ubika mu mufuka utobotse.”
7 Uhoraho Nyiringabo yungamo ati: “Nimuzirikane ingaruka z’imigirire yanyu.
8 Nimuzamuke mujye ku misozi muvaneyo ibiti, mwongere mwubake Ingoro yanjye. Bityo nzayinezererwamo impeshe ikuzo. Ni jye Uhoraho ubivuze.
9 Mwari mwiteze umusaruro utubutse none mwasaruye ungana urwara, na wo muwugejeje imuhira ndawuhuha ubaca mu myanya y’intoki.”
Nuko Uhoraho Nyiringabo arabaza ati: “Ibyo byatewe n’iki? Ni ukubera ko Ingoro yanjye ari itongo, nyamara buri wese muri mwe yita ku nzu ye ashishikaye.
10 Ni cyo cyatumye imvura itagwa n’ubutaka ntibwere.
11 Nateje igihugu amapfa imisozi irakakara, ingano n’imizabibu n’imizeti n’ibindi bihingwa byose biruma, abantu n’amatungo birazahara, n’ibikorwa byanyu byose bigenda nabi.”
Abantu bumvira itegeko ry’Uhoraho
12 Zerubabeli mwene Salatiyeli n’Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki n’itsinda ry’abasigaye, bose bita ku Ijambo ry’Uhoraho Imana yabo bagejejweho n’umuhanuzi Hagayi, nk’uko Uhoraho Imana yabo yari yabamutumyeho. Nuko abo bantu batinya Uhoraho.
13 Hanyuma Hagayi intumwa y’Uhoraho, abagezaho ubutumwa agira ati: “Uhoraho yavuze ngo: ‘Ndi kumwe namwe.’ ”
14 Nuko Uhoraho atera umwete Umutegetsi w’u Buyuda, ari we Zerubabeli mwene Salatiyeli n’Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki, n’itsinda ry’abasigaye bose. Bose basubukura imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro y’Uhoraho Nyiringabo Imana yabo.
15 Hari ku itariki ya makumyabiri n’enye z’ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma.