Hoz 12

Ibinyoma by’Abisiraheli ni akarande

1 Abefurayimu ku mpande zose barambeshya,

abo Bisiraheli barandyarya,

nyamara Abayuda bo baracyayoboka Imana,

baracyari indahemuka ku Mana nziranenge.

2 Abefurayimu bakurikira ibitagira umumaro,

birirwa biruka inyuma y’ibibateza akaga,

bahora bagwiza ibinyoma n’urugomo,

bagirana amasezerano n’Abanyashūru,

nyamara bahakwa ku Banyamisiri babatura amavuta y’iminzenze.

3 Uhoraho afite ibyo ashinja Abayuda,

azahana abakomoka kuri Yakobo abahora imigenzereze yabo,

azabitura ibibi bakoze.

4 Yakobo akiri no mu nda yaryamiye gakuru,

amaze no gukura yakiranye n’Imana.

5 Yakiranye n’Umumarayika aramutsinda,

Yakobo ararira amusaba imbabazi.

I Beteli ni ho Yakobo yabonye Imana,

aho ni ho Imana yavuganiye natwe.

6 Uhoraho ni we Mana Nyiringabo,

Uhoraho ni ryo zina yibukirwaho.

7 Noneho mwa bakomoka kuri Yakobo mwe,

nimugarukire Imana yanyu,

nimujye mugira imbabazi n’ubutabera,

mujye muhora mwiringiye Imana yanyu.

Andi magambo y’urubanza ku Bisiraheli

8 Abacuruzi banyu bibisha iminzani,

bakunda kwiba abaguzi.

9 Abefurayimu baravuga bati:

“Erega twarikungahaje twironkera ubukire,

ibyo twagezeho byose ni uko twiyushye akuya,

nta buriganya twakoresheje,

nta cyaha twakoze.”

10 Uhoraho aravuga ati:

“Ni jye Uhoraho Imana yanyu,

ni jye wabavanye mu gihugu cya Misiri,

nzongera mbatuze mu mahema,

muzayaturamo nk’igihe nabonaniraga namwe mu butayu.

11 Navuganye n’abahanuzi mbabonekera kenshi,

nabwiriye Abisiraheli mu migani mbinyujije ku bahanuzi.”

12 Abatuye i Gileyadi babaye inkozi z’ibibi bashiraho,

i Gilugali hatambirwa amapfizi,

intambiro zaho zizasenyuka,

zizamera nk’ibirundo by’amabuye biri mu murima.

13 Yakobo yahungiye mu karere ka Aramu,

Isiraheli uwo yakoreye sebukwe kugira ngo amuhe umugeni,

yabaye umushumba w’amatungo ahabwa umugeni.

14 Uhoraho yavanye Abisiraheli mu Misiri akoresheje umuhanuzi,

uwo muhanuzi ni we wabarindaga.

15 Nyamara abo Befurayimu barakaje Uhoraho bikabije,

azabaryoza amaraso bamennye,

agasuzuguro bagize Nyagasani azakabahanira.