Hoz 3

Hozeya acyura umugore we

1 Uhoraho arambwira ati: “Ongera ukunde wa mugore w’umusambanyikazi ukundwa n’undi mugabo utari wowe. Uko ni ko jyewe Uhoraho nkunda Abisiraheli, nyamara bo bayoboka izindi mana, bagakunda kuzitura amarobe y’umutsima w’imbuto z’imizabibu.”

2 Nuko uwo mugore ndamucyura ntanze ibikoroto cumi na bitanu by’ifeza n’ibiro nka magana abiri by’ingano.

3 Ndamubwira nti: “Tuzamarana iminsi myinshi uri uwanjye, udasambana kandi utari uw’uwundi mugabo. Nanjye sinzaguharika.”

4 Koko Abisiraheli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa umutware. Nta gitambo bazatamba, ntibazasenga inkingi z’amabuye, ntibazagira ibikoresho byo gufindura ubushake bw’Imana.

5 Hanyuma Abisiraheli bazagarukira Uhoraho Imana yabo bamuyoboke, bazayoboka n’ukomoka kuri Dawidi ababere umwami. Mu bihe bizaza bazagana Uhoraho bamwubashye, bite ku migisha abaha.