Hoz 4

Ibyaha Uhoraho ashinja Abisiraheli

1 Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

Koko Uhoraho afite ibyo ashinja abatuye iki gihugu.

“Abatuye iki gihugu ntibacisha mu kuri,

ntibagira urukundo,

nta n’ubwo bakīmenya, jyewe Imana yabo!

2 Bakunda kuvumana no kubeshya no kwicana,

bakunda kwiba no gusambana no kugira urugomo,

abantu bicana umusubizo.

3 Ni cyo gituma igihugu kizicwa n’amapfa,

abagituye bose baziheba,

inyamaswa n’ibiguruka n’amafi bizapfa!

Ibyaha Uhoraho ashinja abatambyi

4 “Ntihakagire ushinja abandi,

ntihakagire umuntu urega undi,

ahubwo ni jye ugiye gushinja abatambyi!

5 Mwebwe abatambyi, mukora ibyaha amanywa n’ijoro,

abahanuzi na bo ni uko,

nyoko ubabyara ari we Isiraheli, nzamurimbura.

6 Ubwoko bwanjye buzarimbuka kubera kutāmenya.

Ubwo mwanze kūmenya, nanjye nzanga ko mumbera abatambyi,

ubwo mwirengagije Amategeko yanjye,

jyewe Imana yanyu nzirengagiza abana banyu.

7 “Uko abatambyi barushijeho kugwira,

ni ko barushijeho kuncumuraho:

aho kugira ngo bubahwe nzatuma basuzugurika.

8 Batungwa n’ibitambo byo guhongerera ibyaha,

bityo bakishimira ko ubwoko bwanjye bucumura.

9 Kuba abatambyi ntibizababuza guhanwa kimwe na rubanda.

Nzabahana mbaziza imigenzereze yabo,

nzabitura ibibi bakoze.

10 Bazarya ibitambo ariko be guhaga,

bazasambanira imbere y’ibigirwamana bashaka ibyara,

ariko be kororoka.

Jyewe Uhoraho barandetse bayoboka ibigirwamana,

11 ni bwo buraya!

Uhoraho yamagana abayoboka ibigirwamana

“Kunywa divayi ikuze n’iy’ihīra byica umutima.

12 Abantu b’ubwoko bwanjye bahanuza ibigirwamana bibajwe mu biti,

baraguza inkoni ngo zibahishurire ibyo bashaka kumenya!

Erega kuyoboka ibigirwamana ni bwo buraya!

Ni byo bituma bayoba!

Bityo babaye indaya barandeka jyewe Imana yabo.

13 Batambira ibigirwamana ibitambo ku mpinga z’imisozi,

babyosereza imibavu ku dusozi,

ibyo babikorera mu gicucu cy’imyerezi n’iminyinya n’imishishi.

Ibyo byose bituma abakobwa banyu bigira indaya,

abakazana banyu na bo bigira abasambanyikazi.

14 Abakobwa banyu si bo nzahanira ko bigize indaya,

abakazana banyu si bo nzahanira ko bigize abasambanyikazi.

Ahubwo nzahana abagabo mbahora kwihugikana indaya,

nzabahanira ko bafatanya na zo gutamba ibitambo.

Koko ubwoko budashishoza burazima!

15 “Mwa Bisiraheli mwe, nubwo mwigize indaya mutyo,

Abayuda bo ntibazabigane ngo bacumure.

Ntimukamanuke mujya i Gilugali kunsenga,

ntimukanazamuke ngo mujye kunsengera i Betaveni,

ntimukarahire muti: ‘Ndahiye Uhoraho.’

16 “Koko Abisiraheli babaye ibyigomeke nk’ishashi inana: none se jyewe Uhoraho nabasha nte kubaragira nk’uragira abana b’intama mu rwuri rugari?

17 Abefurayimu bihambiriye ku bigirwamana, nimubihorere.

18 Iyo bamaze kunywa, baryamana n’indaya. Abatware babo bakunda ibiteye isoni cyane.

19 Bazajyanwa nk’ibintu bijyanywe n’umuyaga, ibitambo batambiraga ibigirwamana bizabakoza isoni.