Hoz 5

Abisiraheli bayobejwe n’abayobozi babo

1 “Mwa batambyi mwe, nimwumve ibi,

rubanda rw’Abisiraheli, namwe nimubyiteho,

mwa bikomangoma mwe, namwe nimutege amatwi,

koko ni mwebwe mwese mushinjwa!

I Misipa mwateze umutego ubwoko bwanjye,

ku musozi wa Taboruna ho mwabubereye ikigusha.

2 Ibyigomeke byakabije ubwicanyi,

nanjye nzabihana byose.

3 Abefurayimu ndabiyiziye,

abo Bisiraheli nta cyo bashobora kumpisha,

mwebwe Abefurayimu mwayobotse ibigirwamana,

ni bwo buraya.

Koko Abisiraheli barandavuye.”

Hozeya aburira abantu kwirinda ibigirwamana

4 Ibyo bakora ntibituma bagarukira Imana yabo,

koko bwa buraya bubaba mu maraso.

Erega ntibamenya Uhoraho!

5 Ubwirasi bw’Abisiraheli ni bwo bubashinja,

Abefurayimu ari bo Bisiraheli baguye mu bicumuro,

Abayuda na bo babiguyemo hamwe na bo.

6 Bajya kuramya Uhoraho,

bajyana imikumbi n’amashyo byo kumutambira,

nyamara ntibamubona,

koko yitandukanyije na bo.

7 Bahemukiye Uhoraho babyara abana b’ibinyandaro,

mu kwezi kumwe bazaba bamaze gutsembanwa n’igihugu cyabo.

Abisiraheli barwana n’Abayuda

8 Nimuvugirize ihembe i Gibeya mujye ku rugamba!

Nimuvugirize impanda i Rama!

Muvugirize induru i Betaveni muti:

“Mwa Babenyamini mwe, turabateye!”

9 Umunsi Abefurayimu bahanwe bazashiraho,

iryo hame ndimenyesheje imiryango y’Abisiraheli.

10 Uhoraho aravuga ati:

“Abatware b’u Buyuda bimuye imipaka bararengēra,

nzarakara mbahururane nk’umuvumba w’amazi.

11 Abefurayimu batwazwa igitugu,

igihano bahawe kirabashegeshe,

babitewe no kwihambira ku bitagira umumaro.

12 Nzamunga Abefurayimu nk’imungu imunga imyaka,

Abayuda nzabamerera nk’ikimungu.

13 Abefurayimu bamenye ko barwaye,

Abayuda na bo bamenye ko barwaye igisebe.

Abefurayimu batabaje Abanyashūru,

bohereje intumwa ku mwami wabo ukomeye.

Nyamara mwebwe ntashobora kubavura,

nta muti afite w’ibisebe murwaye.

14 Abefurayimu nzabatera nk’intare,

Abayuda na bo nzabatera nk’intare y’inkazi.

Jyewe ubwanjye nzabatanyagura,

nigendere mbajyanye ho umuhīgo,

ntawe uzawunkura mu nzara.

15 “Nzigendera nisubirire iwanjye,

nzagumayo kugeza ubwo bemeye ko bancumuyeho banyambaze,

nibagera mu byago bazanyambaza bashyizeho umwete.”