Abisiraheli bishingikiriza amahanga
1 “Vuza ihembe uburire abantu!
Dore abanzi bateye igihugu cyanjye,
bameze nk’ikizu kigiye gukacira umuhīgo.
Koko Abisiraheli bishe Isezerano ryanjye,
banze gukurikiza Amategeko yanjye.
2 Barantakambira bati:
‘Mana yacu, turakwemera!’
3 Nyamara Abisiraheli banze ibyiza,
bityo abanzi bazabatoteza.
4 Biyimikira abami ntabibategetse,
bishyiriraho abatware batangishije inama.
Biremera ibigirwamana mu ifeza no mu izahabu,
ni cyo gituma bazarimbuka.
5 Mwa batuye i Samariya mwe,
ishusho y’inyanamuramya nyanga urunuka!
Ni yo mpamvu uburakari bwanjye bubagurumaniye.
Mbese muzananirwa kuba indakemwa mugeze ryari?
6 Iyo nyana si imana,
yacuzwe n’umunyabukorikori w’Umwisiraheli,
koko iyo nyana y’Abanyasamariya izajanjagurika.
7 Abisiraheli babibye umuyaga, bazasarura serwakira.
Bameze nk’ingano zidafite amahundo, nta fu zigira.
Nubwo bakweza imyaka, abanyamahanga bazayibanyaga.
8 Abisiraheli bazajyanwa ho iminyago,
bagenza nk’abanyamahanga, nta kamaro bagifite.
9 Bagiye gutakambira Abanyashūru,
Abefurayimu ntibava ku izima,
bameze nk’indogobe y’ishyamba yigize ingunge.
Baguriye ibihugu by’incuti kugira ngo bibarinde.
10 Naho bagurira ibihugu by’amahanga,
ubu ngiye kubakoranyiriza hamwe mbahane.
Hasigaye igihe gito, umwami wa Ashūru akabicisha agahato.
11 “Abefurayimu bubatse intambiro nyinshi zo guhongerera ibyaha,
ariko zabahindukiye impamvu zo gucumura.
12 Nabandikiye amabwiriza ibihumbi n’ibihumbi,
nyamara bo bayafashe nk’aho atari bo agenewe.
13 Bantambirira ibitambo bakarya inyama zabyo,
ariko jyewe Uhoraho simbyishimira.
Kuva ubu sinzabababarira ibicumuro byabo,
nzabahana mbaziza ibyaha byabo,
nzabacira mu Misiri.
14 Abisiraheli biyubakiye ingoro zo kwiberamo,
nyamara bimūye Umuremyi wabo.
Abayuda na bo biyubakiye imijyi y’intamenwa myinshi,
nyamara iyo mijyi nzayiha inkongi y’umuriro,
inkongi izatsemba amazu yabo akomeye.”