Ibar 1

Ibarura ry’ingabo z’Abisiraheli

1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho ari mu Ihema ry’ibonaniro mu butayu bwa Sinayi yabwiye Musa ati:

2 “Mubarure abagabo bose b’Abisiraheli mukurikije amazu yabo n’imiryango yabo, maze mwandike amazina yabo.

3 Mubabarure muhereye ku bamaze imyaka makumyabiri bashobora kujya ku rugamba. Wowe na Aroni mubabarure

4 mufatanyije n’umutware w’inzu wo muri buri muryango, uko ari cumi n’ibiri.

5 Dore amazina y’abo batware:

mu muryango wa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri,

6 mu wa Simeyoni ni Shelumiyeli mwene Surishadayi,

7 mu wa Yuda ni Nahasoni mwene Aminadabu,

8 mu wa Isakari ni Netanēli mwene Suwari,

9 mu wa Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni,

10 mu wa Efurayimu mwene Yozefu ni Elishama mwene Amihudi,

mu wa Manase mwene Yozefu ni Gamaliyeli mwene Pedasuri,

11 mu wa Benyamini ni Abidani mwene Gidewoni,

12 mu wa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi,

13 mu wa Ashēri ni Pagiyeli mwene Okirani,

14 mu wa Gadi ni Eliyasafu mwene Duweli,

15 mu wa Nafutali ni Ahira mwene Eyinani.”

16 Abo batware b’amazu bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, bakaba bari n’abagaba b’ingabo z’Abisiraheli.

17 Musa na Aroni bajyana n’abo bantu,

18 maze bakoranya Abisiraheli bose ku itariki ya mbere y’uko kwezi kwa kabiri. Nuko Abisiraheli bavuga amasekuru yabo bakurikije amazu yabo n’imiryango yabo. Abagabo bose bamaze imyaka makumyabiri n’abayirengeje bariyandikisha,

19 nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Iryo barura ryakorewe mu butayu bwa Sinayi.

20-43 Banditse amazina y’abagabo bose bamaze imyaka makumyabiri n’abayirengeje, bashoboraga kujya ku rugamba. Babanditse bakurikije amazu yabo n’imiryango yabo.

Mu muryango wa Rubeni impfura ya Yakobo, bari ibihumbi mirongo ine na bitandatu na magana atanu,

mu wa Simeyoni bari ibihumbi mirongo itanu n’icyenda na magana atatu,

mu wa Gadi bari ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu mirongo itanu,

mu wa Yuda bari ibihumbi mirongo irindwi na bine na magana atandatu,

mu wa Isakari bari ibihumbi mirongo itanu na bine na magana ane,

mu wa Zabuloni bari ibihumbi mirongo itanu na birindwi na magana ane,

mu wa Efurayimu mwene Yozefu bari ibihumbi mirongo ine na magana atanu,

mu wa Manase mwene Yozefu bari ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana abiri,

mu wa Benyamini bari ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane,

mu wa Dani bari ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana arindwi,

mu wa Ashēri bari ibihumbi mirongo ine na kimwe na magana atanu,

mu wa Nafutali bari ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane.

44 Abo ni bo Musa na Aroni n’abatware cumi na babiri bari bahagarariye Abisiraheli babaruye bakurikije amazu yabo.

45 Ababaruwe batyo bose bari bamaze imyaka makumyabiri n’abayirengeje kandi bashobora kujya ku rugamba,

46 bari ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu mirongo itanu.

47 Icyakora Abalevi bo ntibabaruwe hamwe n’abandi Bisiraheli,

48 kuko Uhoraho yari yarabwiye Musa ati:

49 “Ntukabarure Abalevi hamwe n’abandi Bisiraheli.

50 Uzabashinge Ihema ririmo ibisate by’amabuye byanditseho Amategeko, n’ibikoresho byaryo byose. Ni bo bazajya baryimurana n’ibyaryo byose, baryiteho kandi bashinge amahema yabo barizengurutse.

51 Igihe mwimuka, Abalevi bazabe ari bo barishingura, kandi nimugera aho mujya, azabe ari bo barishinga. Undi wese uziha gukora iyo mirimo azicwe.

52 Abatari Abalevi bajye bashinga amahema yabo, buri muryango hafi y’ibendera ryawo.

53 Abalevi bo bajye bashinga amahema yabo, bazengurutse Ihema ririmo bya bisate by’amabuye byanditseho Amategeko, bajye baririnda kugira ngo ntarakarira Abisiraheli.”

54 Abisiraheli bakurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa byose.