Impanda z’ifeza
1 Uhoraho abwira Musa ati:
2 “Curisha impanda ebyiri mu ifeza. Zizavuzwa uhamagaza ikoraniro ry’Abisiraheli, n’igihe ubamenyesha ko bagomba kwimuka.
3 Bajye bazivugiriza icyarimwe igihe uzahamagara Abisiraheli bose, kugira ngo bakoranire ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro.
4 Nushaka gukoranya abatware ari bo bagaba b’ingabo z’Abisiraheli, bajye bavuza impanda imwe gusa.
5 Igihe mugiye kwimuka bajye bazivuza mu ijwi rirenga ridakuruye. Ku ncuro ya mbere, imiryango itatu ishinga amahema iburasirazuba ijye itangira urugendo.
6 Ku ncuro ya kabiri, imiryango itatu ishinga amahema mu majyepfo ijye ikurikiraho, n’indi miryango bityo bityo.
7 Ariko bajye bavuza impanda mu ijwi rikuruye igihe ukoranya Abisiraheli.
8 Abatambyi bakomoka kuri Aroni abe ari bo bazajya bavuza impanda, iryo ribabere itegeko ridakuka mwebwe n’abazabakomokaho.
9 Nimumara kugera mu gihugu cyanyu mugahagurukira kurwanya abanzi babakandamiza, mujye muvuza izo mpanda, nanjye Uhoraho Imana yanyu nzabatabara mbakize abanzi banyu.
10 Mujye muzivuza no mu bihe by’ibyishimo, ari ku munsi ukwezi kwabonetseho cyangwa ku yindi minsi mikuru yo kunsenga, muzivuze mutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibitambo by’umusangiro kugira ngo mbiteho. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”
Uko Abisiraheli bavuye kuri Sinayi
11 Ku itariki ya makumyabiri y’ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, igicu kiva hejuru y’Ihema ririmo bya bisate by’amabuye byanditseho Amategeko.
12 Abisiraheli bava mu butayu bwa Sinayi bakomeza urugendo rwabo, igicu gihagarara mu butayu bwa Parani.
13 Urwo rugendo rwa mbere bavuye muri Sinayi, barukoze bakurikije ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa.
14 Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Yuda ni bo babanje kugenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Yuda wayobowe na Nahasoni mwene Aminadabu,
15 uwa Isakari wayobowe na Netanēli mwene Suwari,
16 naho uwa Zabuloni wayobowe na Eliyabu mwene Heloni.
17 Bakurikirwa n’Abagerishoni n’Abamerari batwaye Ihema ry’ibonaniro ryamaze gushingurwa.
18 Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Rubeni na bo bagenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Rubeni wayobowe na Elisuri mwene Shedewuri,
19 uwa Simeyoni wayobowe na Shelumiyeli mwene Surishadayi,
20 naho uwa Gadi wayobowe na Eliyasafu mwene Duweli.
21 Bakurikirwa n’Abakehati batwaye ibintu byeguriwe Uhoraho, bityo abandi Balevi bari bafite igihe gihagije cyo gushinga Ihema mbere y’uko Abakehati bahagera.
22 Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Efurayimu na bo bagenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Efurayimu wayobowe na Elishama mwene Amihudi,
23 uwa Manase wayobowe na Gamaliyeli mwene Pedasuri,
24 naho uwa Benyamini wayobowe na Abidani mwene Gidewoni.
25 Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Dani ni bo baherutse abandi, na bo bagenda bakurikiye ibendera ryabo. Umuryango wa Dani wayobowe na Ahiyezeri mwene Amishadayi,
26 uwa Ashēri wayobowe na Pagiyeli mwene Okirani,
27 naho uwa Nafutali wayobowe na Ahira mwene Eyinani.
28 Nguko uko ibyiciro by’Abisiraheli byagiye bikurikiranye.
29 Musa abwira muramu we Hobabumwene Ruweliw’Umumidiyani ati: “Dore tugiye mu gihugu Uhoraho yasezeranye kuduha, nawe ngwino tujyane. Tuzakugirira neza nk’uko Uhoraho yasezeranye kugirira neza Abisiraheli.”
30 Hobabu aramusubiza ati: “Oya, ntabwo tujyana kuko nshaka gutaha ngasubira muri bene wacu.”
31 Musa aramwinginga ati: “Widutererana kuko ari wowe uzi ubu butayu neza, uzajya utuyobora aho dushinga amahema.
32 Kandi nitujyana, ibyiza Uhoraho azaduha tuzabisangira.”
Abantu bimuka
33 Bava ku musozi w’Uhoraho bakora urugendo rw’iminsi itatu. Muri iyo minsi Isanduku y’Isezerano yabagendaga imbere, kugira ngo baze kumenya aho bari bushinge amahema.
34 Igihe babaga bimuka, igicu cy’Uhoraho cyabatwikiraga ku manywa.
35 Igihe bahekaga Isanduku kugira ngo batangire urugendo, Musa yaravugaga ati: “Uhoraho haguruka, ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.”
36 Iyo abahetse Isanduku bayururutsaga, Musa yaravugaga ati: “Uhoraho, garuka ube hagati y’imbaga nyamwinshi y’Abisiraheli!”