Abisiraheli bahanirwa kwitotomba
1 Umunsi umwe Abisiraheli baritotomba, Uhoraho abyumvise ararakara abaterereza umuriro, utwika uruhande rumwe rw’inkambi.
2 Abantu batakira Musa na we atakambira Uhoraho, maze umuriro urazima.
3 Kubera ko Uhoraho yabaterereje umuriro, aho hantu bahita Tabera.
Abantu bararikira inyama
4 Abanyamahanga b’amoko atari amwe bari mu Bisiraheli bararikira inyama. Abisiraheli na bo bongera kuziririra bati: “Icyaduha inyama zo kurya!
5 Dukumbuye ya mafi twariraga mu Misiri nta cyo tuyaguze! Dukumbuye n’amadegede n’amapapayi, n’ibitunguru by’ibibabi n’iby’ibijumba n’udutungurusumu!
6 None ubu dusigaye dutunzwe na manugusa, kandi na yo iraturambiye.”
7 Iyo manu yajyaga gusa na soya, igashashagirana nk’amarira y’ibiti.
8 Abantu bajyaga bayitoragura bakayisya cyangwa bakayisekura, hanyuma bakayiteka mu nkono cyangwa bagakoramo utugati. Yari iryoshye nk’umugati ukozwe mu ifu ivanzwe n’amavuta y’iminzenze.
9 Iyo ikime cyatondaga mu nkambi nijoro, ni bwo manu yagwaga.
10 Musa yumva abantu bitotomba bahagaze imbere y’amahema yabo. Uhoraho ararakara cyane bibabaza Musa.
11 Musa aramubaza ati: “Kuki wampemukiye? Nagutwaye iki cyatumye unkorera umutwaro w’aba bantu bose?
12 Ko atari jye watwaye inda y’aba bantu ngo mbabyare, kuki ushaka ko mbabumbatira nk’uko umubyeyi abumbatira uruhinja, kugira ngo mbajyane mu gihugu wasezeranyije ba sekuruza?
13 Nakura he inyama zo guha abantu bangana batya, ko bakomeza kundirira inyuma bazisaba?
14 Sinashobora kubaheka jyenyine, barandemereye.
15 Aho kungenza utyo, icyaruta ni uko wanyica nkavaho simpfe urubozo.”
16 Uhoraho asubiza Musa ati: “Ntoranyiriza abakuru b’Abisiraheli mirongo irindwi, abo uzi ko bashobora kuyobora abantu, ubazane muhagararane imbere y’Ihema ry’ibonaniro.
17 Ndamanuka mpavuganire nawe mbahe ku bubashanaguhaye, bityo bazagufasha kwikorera umutwaro w’aba bantu.
18 Kandi ubwire abantu uti: ‘Mwiyegurire Uhoraho kuko ejo azabaha inyama mwaririye. Yumvise mwitotomba muti: “Icyaduha inyama zo kurya! Twari tumerewe neza mu Misiri.”
19 Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri gusa,
20 muzamara ukwezi kose muzirya kugeza ubwo zizabatera isesemi. Ibyo bizaterwa n’uko mwimūye Uhoraho uri hagati muri mwe, mukarira mwicuza icyabavanye mu Misiri.’ ”
21 Musa aramusubiza ati: “Dore turi abantu ibihumbi magana atandatu, none ngo uzatugaburira inyama ukwezi kose!
22 N’ubwo twabāga amatungo yacu yose ntabwo byaduhāza, ndetse n’ubwo twaroba amafi yose yo mu nyanja na yo ntabwo yaduhāza!”
23 Uhoraho aramusubiza ati: “Ese ntuzi ko Imana igira amaboko? Uzirebera yuko ibyo navuze ari ukuri.”
24 Musa arasohoka abwira abantu ibyo Uhoraho yamubwiye. Atoranya abakuru b’Abisiraheli mirongo irindwi, bahagarara bazengurutse Ihema ry’ibonaniro.
25 Uhoraho amanuka mu gicu avugana na Musa, abaha ku bubasha yari yahaye Musa. Bamaze kubuhabwa barahanura ariko ntibabikomeza.
26 Icyakora Elidadi na Medadi, babiri bo muri abo bakuru mirongo irindwi, ntibagiye ku Ihema. Nubwo basigaye mu nkambi na bo bahabwa ububasha bw’Uhoraho barahanura.
27 Umuhungu w’umusore ariruka ajya kubwira Musa ko Elidadi na Medadi bahanurira mu nkambi.
28 Yozuwe mwene Nuni wafashaga Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati: “Nyakubahwa Musa, babuze.”
29 Musa aramusubiza ati: “Mbese urandwanira ishyaka? Icyampa Uhoraho agaha Abisiraheli bose ububasha bwo guhanura!”
30 Nuko Musa hamwe na ba bakuru b’Abisiraheli basubira mu nkambi.
Uhoraho yohereza inturumbutsi
31 Uhoraho ahuhisha umuyaga, uzana inturumbutsi uzimena mu nkambi n’ahazikikije hajya kureshya n’urugendo rw’umunsi umwe, inturumbutsi zari zirundanyije kugeza ku buhagarike bwa metero imwe.
32 Abantu bamara iminsi ibiri n’ijoro rimwe bazitoragura. Uwatoraguye nke yatoraguye nka toni imwe. Nuko bazanika mu mpande z’inkambi.
33 Ariko Abisiraheli bataramara izo batoraguye, Uhoraho arabarakarira abateza icyorezo gikomeye.
34 Abantu benshi bazize irari ry’inyama barapfa, babahamba aho. Ni cyo cyatumye bahita Kiburoti-Hatāva.
35 Abantu bava i Kiburoti-Hatāva bajya i Haseroti bahashinga amahema.