Ibar 15

Amaturo aturanwa n’ibitambo bitwikwa

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara gutura mu gihugu ngiye kubaha,

3 muzantambire ibitambo bitwikwa, byaba ibikongorwa n’umuriro cyangwa ibyo guhigura umuhigo, cyangwa iby’ubushake cyangwa ibigenewe iminsi mikuru. Muzantambire inka cyangwa intama cyangwa ihene, kugira ngo impumuro yabyo inshimishe.

4 Buri gitambo mujye mukinturana n’ituro ry’ibinyampeke, rigizwe n’ikiro kimwe cy’ifu nziza ivanze na litiro y’amavuta y’iminzenze,

5 na litiro ya divayi y’ituro risukwa rigendana na buri mwana w’intama, cyangwa w’ihene watambwe ho igitambo gikongorwa n’umuriro cyangwa icy’umusangiro.

6 Nimutamba impfizi y’intama, mujye muyinturana n’ituro ry’ibinyampeke rigizwe n’ibiro bibiri by’ifu nziza ivanze na litiro n’igice y’amavuta,

7 na litiro n’igice ya divayi y’ituro risukwa, impumuro yabyo izanshimisha.

8 Nimuntambira ikimasa ho igitambo gikongorwa n’umuriro cyangwa icyo guhigura umuhigo cyangwa icy’umusangiro,

9 mujye mukinturana n’ituro ry’ibinyampeke, rigizwe n’ibiro bitatu by’ifu nziza ivanze na litiro ebyiri z’amavuta,

10 na litiro ebyiri za divayi z’ituro risukwa. Impumuro y’ibyo bitambo bitwikwa izanshimisha.

11 Ayo ni yo maturo aturanwa n’igitambo cy’ikimasa cyangwa icy’impfizi y’intama, cyangwa icy’umwana w’intama cyangwa uw’ihene.

12 Uko umubare w’ibitambo uziyongēra, ni ko muzongera n’uw’amaturo agendana na byo.

13 “Abisiraheli bose bajye bakurikiza ayo mabwiriza igihe bantambira ibitambo bitwikwa, kugira ngo impumuro yabyo inshimishe.

14 Umunyamahanga uje gutura muri mwe cyangwa uhafite ibisekuruza byinshi, nashaka kuntambira igitambo gitwikwa kugira ngo impumuro yacyo inshimishe, na we ajye agenza nkamwe.

15 Mwebwe n’abanyamahanga batuye muri mwe, muzajya mugengwa n’amategeko amwe uko ibihe biha ibindi. Ayo mategeko yanjye abanyamahanga bajye bayakurikiza kimwe n’Abisiraheli.

16 Ari Abisiraheli cyangwa abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwa n’amategeko amwe n’amateka amwe.”

Ituro ry’imigati

17 Uhoraho ategeka Musa

18 kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara gutura mu gihugu ngiye kubajyanamo

19 mugakora imigati, mujye mukuraho umugabane wo kuntura.

20 Uko muzakora imigati mu ifu nshya mujye mufataho umwe muwunture, nk’uko muzantura umugabane w’ingano mumaze guhūra.

21 Muzajye muntura uwo mugati ukozwe mu ifu nshya, uko ibihe biha ibindi.”

Ibitambo byo guhongerera ibyaha bitagambiriwe

22 Uhoraho arakomeza ati: “Dore amabwiriza muzakurikiza nimuramuka muciye ku itegeko ryose nabahaye mbinyujije kuri Musa, mukabikora mutabigambiriye,

23 yaba mwebwe cyangwa abazabakomokaho:

24 niba ari Abisiraheli bose bakoze icyaha batabigambiriye kandi batabizi, bajye bakoranira hamwe bantambire ikimasa cy’igitambo gikongorwa n’umuriro kugira ngo impumuro yacyo inshimishe, bagiturane n’ituro ry’ibinyampeke n’irisukwa, bantambire n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo guhongerera ibyaha.

25 Umutambyi ahongerere icyaha cy’Abisiraheli bose, nanjye nzabababarira kuko bagikoze batabigambiriye, kandi bakaba bantambiye igitambo gikongorwa n’umuriro n’icyo guhongerera ibyaha.

26 Kubera ko mwese muzaba mwarancumuyeho, Abisiraheli kimwe n’abanyamahanga batuye muri mwe, nzabababarira mwese.

27 “Niba ari umuntu ukoze icyaha atabigambiriye, ajye azana inyagazi y’ihene itarengeje umwaka y’igitambo cyo guhongerera ibyaha.

28 Umutambyi ahongerere icyo cyaha uwo muntu yakoze atabigambiriye, nanjye nzamubabarira.

29 Ari Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe wakoze icyaha atabigambiriye, ajye akurikiza ayo mategeko.

30 “Ariko Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga nakora icyaha yabigambiriye azaba anshebeje, azacibwe mu Bisiraheli.

31 Azahanishwe gucibwa, kuko azaba yasuzuguye ijambo ryanjye kandi akica amatageko yanjye.”

Umuntu watoraguye inkwi ku isabato yicwa

32 Abisiraheli bakiri mu butayu, umwe muri bo yafashwe atoragura inkwi ku isabato.

33 Bamujyana imbere ya Musa na Aroni n’ikoraniro ry’Abisiraheli.

34 Na bo bamuha abamurinda kuko batari bazi igihano kimukwiriye.

35 Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Uyu muntu akwiriye kwicwa! Abisiraheli bose bamujyane inyuma y’inkambi bamwicishe amabuye.”

36 Bamugenza nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa, bamujyana inyuma y’inkambi bamutera amabuye arapfa.

Incunda z’imyambaro

37 Uhoraho ategeka Musa

38 kubwira Abisiraheli ati: “Mwebwe n’abazabakomokaho mujye mutera incunda ku misozo y’imyambaro yanyu, mudodereho agashumi k’isine.

39 Mujye mwambara imyambaro ifite bene izo ncunda. Uko muzibonye muzajya mwibuka amategeko yanjye muyakurikize. Bizabarinda kumpemukira mutwarwa n’ibintu bibi mutekereza cyangwa mubona.

40 Bityo muzajya muzirikana amabwiriza yanjye yose muyakurikize, mumbere abaziranenge.

41 Ndi Uhoraho Imana yanyu, nabakuye mu Misiri kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”