Ibar 16

Kōra na Datani na Abiramu bagoma

1 Umulevi witwa Kōramwene Yisehari wo mu nzu ya Kehati, yifatanyije n’Abarubeni batatu, ari bo Datani na Abiramu bene Eliyabu na Oni mwene Peleti.

2 Bagomera Musa bashyigikiwe n’abatware magana abiri na mirongo itanu. Abo batware bari ibirangirire bakaba n’intumwa z’amakoraniro y’Abisiraheli.

3 Bishyize hamwe basanga Musa na Aroni, barababwira bati: “Mukabije kwishyira hejuru y’abandi Bisiraheli! Twese turi abaziranenge kandi Uhoraho ari kumwe natwe twese.”

4 Musa yumvise ayo magambo, yikubita hasi,

5 hanyuma abwira Kōra n’abo bafatanyije ati: “Ejo mu gitondo Uhoraho azatumenyesha abo yahisemo kwiyegereza, n’abaziranenge abo ari bo.

6 Wowe Kōra n’abo mufatanyije mutegure ibyotezo.

7-8 Ejo muzashyiremo amakara yaka kugira ngo mwosereze umubavu imbere y’Ihema ry’Uhoraho. Ubwo rero Uhoraho azatwereka abaziranenge abo ari bo.”

Musa abwira Kōra n’Abalevi bamushyigikiye ati: “Mwa Balevi mwe, nimwumve. Ni mwe mukabije kwishyira hejuru!

9 Dore Uhoraho Imana y’Abisiraheli yarabarobanuye arabiyegereza, kugira ngo mukore imirimo yerekeye Ihema rye, kandi muhagararire Abisiraheli munabakorere. Mbese ibyo ntibibahagije?

10 Uhoraho yabahaye icyo cyubahiro cyose, none murarikiye no kuba abatambyi!

11 Iyo mwitotombeye Aroni, muba mwigometse ku Uhoraho!”

12 Musa atumiza Datani na Abiramu bene Eliyabu, ariko banga kwitaba bati:

13 “Ibyo wadukoreye birahagije! Wadukuye mu gihugu cya Misiri gitemba amata n’ubuki kugira ngo dushirire mu butayu, none urashaka no kudutegekesha igitugu!

14 Ntabwo watujyanye muri cya gihugu gitemba amata n’ubuki, nta n’isambu n’imwe waduhaye ho umunani. Ese wibwira ko tutabibona? Ntabwo tukwitaba.”

15 Musa ararakara cyane maze abwira Uhoraho ati: “Ntuzemere imibavu bazakosereza. Nta kintu nigeze mbaka habe n’indogobe, kandi nta n’umwe muri bo nahemukiye.”

16 Nuko Musa akomeza kubwira Kōra ati: “Wowe n’abo mufatanyije, ejo muzaze ku Ihema ry’Uhoraho. Aroni na we azabe ahari.

17 Wowe na Aroni muzazane ibyotezo byo kosereza Uhoraho umubavu, na ba bandi magana abiri na mirongo itanu bazane ibyabo.”

18 Bukeye buri muntu afata icyotezo ashyiramo amakara yaka n’umubavu, bahagarara imbere y’Ihema ry’ibonaniro hamwe na Musa na Aroni.

19 Kōra yari yakoranyije Abisiraheli bose, maze babona ikuzo ry’Uhoraho.

20 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:

21 “Nimwigireyo ndimbure iri koraniro nonaha!”

22 Musa na Aroni bikubita hasi maze barasenga bati: “Mana, ni wowe ubeshaho abo waremye! Mbese wabarimbura bose kandi bose bataracumuye?”

23 Uhoraho abwira Musa ati:

24 “Tegeka Abisiraheli bave hafi y’amahema ya Kōra na Datani na Abiramu.”

25 Musa arahaguruka ajya ku mahema ya Datani na Abiramu, abakuru b’Abisiraheli baramukurikira.

26 Abwira Abisiraheli ati: “Nimuve hafi y’amahema y’aba bagome. Ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo namwe mudapfa muzize ibyaha byabo.”

27 Nuko bava hafi y’amahema ya Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu basohoka mu mahema yabo, bahagarara imbere yayo hamwe n’abagore babo n’abana babo.

28 Musa abwira abari aho ati: “Si jye wiyemeje gukora ibyo nkora, ahubwo ni Uhoraho wabinshinze. Dore ikigiye kubibemeza:

29 bariya bantu nibapfa urupfu rusanzwe, ntabwo ari Uhoraho uba yarantumye.

30 Ariko Uhoraho nakora igitangaza, ubutaka bukasama bukabamira, bo n’ibyabo byose bakajya ikuzimu bakiri bazima, mumenye ko batutse Uhoraho.”

31 Musa akimara kuvuga atyo, ubutaka busadukira munsi ya Datani na Abiramu,

32 maze bubamirana n’ababo, kimwe n’abo kwa Kōra n’ibyabo byose.

33 Nuko barigita ikuzimu bakiri bazima bajyana n’ibyabo byose, ubutaka bubarengaho barimbukira mu ruhame.

34 Abisiraheli bose bāri aho, bumvise bataka barahunga bavuga bati: “Duhunge, natwe ubutaka butatumira!”

35 Naho ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosaga imibavu, Uhoraho yohereje umuriro urabakongora.