Ibar 21

Abisiraheli batsinda Abanyakanāni ba Aradi

1 Umwami wa Aradi iri mu majyepfo ya Kanāni, yumvise ko Abisiraheli bari mu nzira ituruka Atarimu, agaba igitero cyo kubarwanya, bamwe muri bo abajyana ho iminyago.

2 Abisiraheli bahigira Uhoraho uyu muhigo bati: “Nutugabiza aba bantu, tuzatsemba imijyi yabo.”

3 Uhoraho yumvira Abisiraheli abagabiza abo Banyakanāni, babatsembana n’imijyi yabo. Aho hantu barwaniye bahita Horuma.

Inzoka y’umuringa

4 Abisiraheli bava ku musozi wa Hori baca mu nzira igana ku Nyanja Itukura, kugira ngo batanyura muri Edomu. Ariko urwo rugendo rubaca intege,

5 bitotombera Imana na Musa bati: “Kuki mwadukuye mu Misiri mukatuzana gupfira muri ubu butayu? Nta byokurya nta n’amazi ahari, ndetse n’ibi byokurya bibi turabirambiwe.”

6 Nuko Uhoraho abateza inzoka zifite ubumara zirabarya, Abisiraheli benshi barapfa.

7 Abantu basanga Musa baramubwira bati: “Twaracumuye ubwo twitotomberaga Uhoraho, ndetse nawe tukakwitotombera, dusabire Uhoraho adukize izi nzoka.” Musa arabasabira.

8 Uhoraho aramubwira ati: “Cura ishusho y’inzoka maze uyimanike ku giti, kugira ngo uwariwe n’inzoka wese nayireba akire.”

9 Musa acura inzoka mu muringa ayimanika ku giti, nuko umuntu inzoka iriye yareba iyo nzoka y’umuringa agakira.

Abisiraheli banyura iburasirazuba bw’Ikiyaga cy’Umunyu

10 Abisiraheli bakomeza urugendo bashinga amahema Oboti.

11 Barahava bashinga amahema Iyabarīmu mu butayu buri iburasirazuba bwa Mowabu.

12 Barahava bashinga amahema mu kabande ka Zeredi.

13 Barahava bashinga amahema mu gihugu cy’Abamori mu kidaturwa kiri hakurya y’uruzi rwa Arunoni. Urwo ruzi ni rwo rugabanya Mowabu n’igihugu cy’Abamori.

14 Aho handitswe mu gitabo cy’Intambara z’Uhoraho ngo “Umujyi wa Wahebu y’i Sufa n’utugezi twaho, n’uruzi rwa Arunoni

15 n’utubande runyuramo hateganye n’umujyi wa Ari, n’ahagana umupaka wa Mowabu.”

16 Barahava bajya i Bēri. Uhoraho abwira Musa ati: “Koranya abantu mbahe amazi.” Bahabona iriba

17 maze bararirimba bati:

“Wa riba we, dudubiza!

Nimuriririmbe!

18 Ibikomangoma ni byo byarifukuye,

abatware ni bo baricukuye,

barifukurishije inkoni ziranga ubutegetsi bwabo!”

Bava muri ubwo butayu bajya i Matana.

19 Barahava bajya i Nahaliyeli, bahavuye bajya i Bamoti.

20 Barahava bajya mu kibaya kiri mu gihugu cya Mowabu, munsi y’umusozi wa Pisiga ahateganye n’ubutayu.

Sihoni na Ogi batsindwa

21 Abisiraheli bohereza intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori, ziramubwira ziti:

22 “Twemerere tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu mirima no mu mizabibu, ntituzanywa n’amazi yo mu mariba yanyu, tuzaca mu muhanda w’Abamikugeza igihe tuzarangiza kwambukiranya igihugu cyawe.”

23 Ariko Sihoni yanga ko Abisiraheli banyura mu gihugu cye, arundanya ingabo ze zose ajya gukumīra Abisiraheli mu butayu. Abategera i Yahasi arabarwanya,

24 Abisiraheli baramutsinda. Igihugu cye baracyigarurira bahereye ku ruzi rwa Arunoni kugeza ku mugezi wa Yaboki, ariko ntibagera mu gihugu cy’Abamoni kuko umupaka wacyo wari urinzwe cyane.

25 Abisiraheli bafata imijyi yose y’Abamori, n’umurwa wayo Heshiboni n’insisiro ziwukikije barahatura.

26 Heshiboni wari umurwa wa Sihoni umwami w’Abamori, uhereye igihe atsindiye uwahoze ari umwami wa Mowabu, akamunyaga icyo gihugu cye cyose kugeza ku ruzi rwa Arunoni.

27 Ni yo mpamvu abasizi bavuze bati:

“Nimuze i Heshiboni muyubake bundi bushya,

nimusane umurwa wa Sihoni.

28 Ingabo za Sihoni ziturutse i Heshiboni,

zatsembye umujyi wa Ari ya Mowabu nk’inkongi y’umuriro,

zatsembye n’abatware b’imisozi ya Arunoni.

29 Mowabu we, ugushije ishyano!

Abaramya Kemoshi mwe, murarimbutse!

Abahungu banyu babaye impunzi,

abakobwa banyu babaye iminyago ya Sihoni umwami w’Abamori!

30 Abamori twabarashe imyambi,

bose bararimbutse uhereye i Heshiboni kugeza i Diboni,

twarabarimbuye tugeza i Nofa hafi y’i Medeba.”

31 Nguko uko Abisiraheli batuye mu gihugu cy’Abamori.

32 Musa atuma abantu gutata umujyi wa Yāzeri, hanyuma Abisiraheli barawigarurira hamwe n’insisiro ziwukikije, birukana n’Abamori bahatuye.

33 Barahindukira bagana i Bashani, maze umwami waho Ogi ajyana n’ingabo ze zose ngo abakumīre, barwanira Edureyi.

34 Uhoraho abwira Musa ati: “Ntumutinye kuko ngiye kumukugabiza we n’ingabo ze zose n’igihugu cye. Umugire nk’uko wagize Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.”

35 Abisiraheli bica Ogi n’abahungu be n’ingabo ze zose, ntihasigara n’uwo kubara inkuru, maze bigarurira igihugu cya Bashani.