Ibar 23

1 Balāmu abwira Balaki kumwubakishiriza aho hantu intambiro ndwi, no kumushakira ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi.

2 Balaki abigenza nk’uko Balāmu abivuze. Balāmu na Balaki batambira kuri buri rutambiro ikimasa n’impfizi y’intama.

3 Maze Balāmu abwira Balaki ati: “Guma iruhande rw’ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro nanjye ngende, ahari ndi bubonane n’Uhoraho muhanūze. Icyo ari bumpishurire ndakikubwira.” Nuko ajya mu mpinga y’umusozi,

4 Imana irahamusanga. Arayibwira ati: “Nubakishije intambiro ndwi, ntambira kuri buri rutambiro ikimasa n’impfizi y’intama.”

5 Uhoraho aha Balāmu ubutumwa kugira ngo abushyikirize Balaki.

6 Balāmu asanga Balaki ahagararanye n’abatware b’Abamowabu, iruhande rw’ibitambo bye bikongorwa n’umuriro.

7 Balāmu arahanura ati:

“Balaki yankuye muri Siriya,

uwo mwami wa Mowabu yankuye mu misozi y’iburasirazuba,

arambwira ati: ‘Ngwino umvumire abakomoka kuri Yakobo,

ngwino usabire nabi Abisiraheli!’

8 Navuma nte abo Imana itavumye?

Nasabira nte nabi abo Uhoraho yatonesheje?

9 Nabitegereje ndi hejuru y’ibitare,

nabarebye ndi mu mpinga y’umusozi.

Ni ubwoko butuye bwonyine,

bwitandukanyije n’andi mahanga.

10 Abakomoka kuri Yakobo ni benshi nk’umukungugu!

No kubara kimwe cya kane cy’Abisiraheli biraruhije!

Icyampa nkipfira ndi intungane nka bo,

icyampa iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!”

11 Balaki abwira Balāmu ati: “Ungenje ute? Nakuzaniye kuvuma abanzi banjye none ubasabiye umugisha!”

12 Balāmu aramusubiza ati: “None se singomba kuvuga icyo Uhoraho ambwiye?”

Balāmu asabira Abisiraheli umugisha

13 Balaki arongera aramubwira ati: “Dore hano urareba igice kimwe cy’inkambi y’Abisiraheli gusa. None ngwino nkujyane aho ubasha kubareba bose ubamvumire.”

14 Amujyana ahirengeyemu mpinga y’umusozi wa Pisiga, ahubaka intambiro ndwi, atambira kuri buri rutambiro ikimasa n’impfizi y’intama.

15 Balāmu abwira Balaki ati: “Guma iruhande rw’ibitambo byawe bikongorwa n’umuriro, nanjye ngiye hariya hirya guhanūza Uhoraho.”

16 Uhoraho aha Balāmu ubutumwa kugira ngo abushyikirize Balaki.

17 Balāmu asanga Balaki ahagararanye n’abatware b’Abamowabu, iruhande rw’ibitambo bye bikongorwa n’umuriro. Balaki aramubaza ati: “Uhoraho avuze iki?”

18 Balāmu arahanura ati:

“Balaki we, haguruka wumve,

mwene Sipori, ntega amatwi.

19 Imana si umuntu kugira ngo ibeshye,

si n’ikiremwamuntu kugira ngo yisubireho.

Nta cyo ivuga ngo ibure kugikora,

icyo isezeranye iragisohoza.

20 Yantegetse guhesha Abisiraheli umugisha,

yarawubahaye, sinabihindura.

21 Ntihakabeho ibyago mu bakomoka kuri Yakobo,

umubabaro ntukarangwemuri abo Bisiraheli.

Uhoraho Imana yabo abe hamwe na bo,

ni we mwami bavugiriza impundu.

22 Imana yabakuye mu Misiri,

nibahe imbaraga nk’iz’imbogo.

23 Nta bupfumu bwagira icyo butwara abakomokakuri Yakobo,

nta n’umutukīro wafata Abisiraheli.

Kuva ubu abantu bazatangara bati:

‘Dore ibyo Imana yakoreye Abisiraheli!

24 Ni ubwoko bubaduka nk’intare y’ingore,

buvumbuka nk’intare y’ingabo,

ntiryama itararya umuhigo,

ntiryama itaranywa amaraso y’icyo yishe.’ ”

25 Balaki abwira Balāmu ati: “Niba udashoboye kubavuma, nibura wibasabira umugisha!”

26 Balāmu aramusubiza ati: “Mbese sinakubwiye nti: ‘Icyo Uhoraho avuga ni cyo ndi bukore?’ ”

Balāmu yongera guhesha Abisiraheli umugisha

27 Balaki abwira Balāmu ati: “Ngwino nkujyane ahandi hantu. Ahari Imana irakunda ko ubamvumira.”

28 Balaki amujyana mu mpinga ya Pewori ahitegeye ubutayu.

29 Balāmu abwira Balaki kumwubakishiriza aho hantu intambiro ndwi, no kumushakira ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi.

30 Balaki abigenza nk’uko Balāmu abivuze, atambira kuri buri rutambiro ikimasa n’impfizi y’intama.