Ibar 25

Abisiraheli basenga Bāli y’i Pewori

1 Igihe Abisiraheli bari i Shitimu, batangira gusambana n’Abamowabukazi.

2 Abamowabu batambiraga imana zabo ibitambo, Abamowabukazi bagatumira Abisiraheli kugira ngo baze kwifatanya na bo. Abisiraheli basangiye na bo inyama z’ibyo bitambo, kandi baramya imana zabo.

3 Bityo Abisiraheli bayoboka ikigirwamana Bāli y’i Pewori, birakaza Uhoraho cyane.

4 Abwira Musa ati: “Koranya abatware bose b’Abisiraheli, ubamanikeku mugaragaro imbere y’Ihema ryanjye, maze ndeke kurakarira Abisiraheli.”

5 Musa abwira abacamanza b’Abisiraheli ati: “Abo mu bantu mushinzwe bayobotse Bāli y’i Pewori, mubice!”

6 Abisiraheli bakiri imbere y’Ihema ry’ibonaniro baririra abishwe, umugabo w’Umwisiraheli azana Umumidiyanikazi mu nkambi, Musa n’abandi Bisiraheli babireba.

7 Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni umutambyi abibonye, ahaguruka mu ikoraniro ajya gushaka icumu.

8 Yinjira mu ihema ry’uwo Mwisiraheli amusanga aho yari aryamanye n’uwo mugore, abatera icumu rirabahinguranya. Nuko icyorezo cyari cyateye Abisiraheli kirashira.

9 Icyo cyorezo cyishe abantu ibihumbi makumyabiri na bine.

10 Hanyuma Uhoraho abwira Musa ati:

11 “Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni umutambyi yafushye mu cyimbo cyanjye, ntiyihanganira ko Abisiraheli banyimūra. Ni we watumye ndeka kubarakarira, naho ubundi mba nabatsembye.

12 None umubwire ko musezeranyije kuzamuha amahoro.

13 Kubera ko yandwaniye ishyaka agahongerera Abisiraheli, musezeranyije ko we n’abazamukomokaho bazaba abatambyi uko ibihe bihaye ibindi.”

14 Umwisiraheli wicanywe n’Umumidiyanikazi, yitwaga Zimuri mwene Salu, umwe mu batware b’amazu y’Abasimeyoni.

15 Umumidiyanikazi bicanywe, yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umwe mu batware b’amazu y’Abamidiyani.

16 Nuko Uhoraho abwira Musa ati:

17 “Nimutere Abamidiyani mubice.

18 Ni bo banzi babashutsemuracumura, mu byabereye i Pewori no ku bya Kozibi umukobwa w’umutware wabo. Kozibi uwo ni we watewe icumu igihe nabatezaga icyorezo kubera iby’i Pewori.”