Ibarura rya kabiri ry’Abisiraheli
1 Nyuma y’icyo cyorezo, Uhoraho abwira Musa na Eleyazari mwene Aroni umutambyi ati:
2 “Nimubarure Abisiraheli bose mukurikije amazu yabo, muhereye ku bafite imyaka makumyabiri bashobora kujya ku rugamba.”
3 Musa n’umutambyi Eleyazari babibwirira Abisiraheli mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.
4 Babigenza nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa.
Dore imiryango y’Abisiraheli yavuye mu Misiri.
5 Umuryango wa Rubeni impfura ya Yakobo wari ugizwe n’amazu akurikira: Abahanoki bakomoka kuri Hanoki, n’Abapalu bakomoka kuri Palu.
6 Abahesironi bakomoka kuri Hesironi, n’Abakarumi bakomoka kuri Karumi.
7 Ayo ni yo mazu y’Abarubeni, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo ine na bitatu na magana arindwi mirongo itatu.
8 Abakomoka kuri Palu ni Eliyabu,
9 n’abahungu be Nemuweli na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu ni bo bari bahagarariye Abisiraheli bigometse kuri Musa na Aroni. Bari bafatanyije na Kōra kugomera Uhoraho,
10 ubutaka burasaduka burabamira, bapfira rimwe na Kōra na bagenzi be magana abiri na mirongo itanu bakongowe n’umuriro. Ibyo byabereyeho kuburira abandi.
11 Ariko abakomoka kuri Kōra bo ntibishwe.
12 Umuryango wa Simeyoni wari ugizwe n’amazu akurikira: Abanemuweli bakomoka kuri Nemuweli, n’Abayamini bakomoka kuri Yamini, n’Abayakini bakomoka kuri Yakini.
13 Abazera bakomoka kuri Zera, n’Abashawuli bakomoka kuri Shawuli.
14 Ayo ni yo mazu y’Abasimeyoni, yari agizwe n’abagabo ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri.
15 Umuryango wa Gadi wari ugizwe n’amazu akurikira: Abasefoni bakomoka kuri Sefoni, n’Abahagi bakomoka kuri Hagi, n’Abashuni bakomoka kuri Shuni.
16 Abozini bakomoka kuri Ozini, n’Aberi bakomoka kuri Eri.
17 Abarodi bakomoka kuri Arodi, n’Abarēli bakomoka kuri Arēli.
18 Ayo ni yo mazu y’Abagadi, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo ine na magana atanu.
19 Abahungu babiri ba Yuda, Eri na Onani, bapfiriye mu gihugu cya Kanāni.
20 Ni yo mpamvu umuryango wa Yuda wari ugizwe n’amazu akurikira: Abashela bakomoka kuri Shela, n’Abazera bakomoka kuri Zera, n’Abaperesi bakomoka kuri Perēsi.
21 Mu Baperēsi harimo Abahesironi bakomoka kuri Hesironi, n’Abahamuli bakomoka kuri Hamuli.
22 Ayo ni yo mazu y’Abayuda, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo irindwi na bitandatu na magana atanu.
23 Umuryango wa Isakari wari ugizwe n’amazu akurikira: Abatola bakomoka kuri Tola, n’Abapuwa bakomoka kuri Puwa.
24 Abayashubu bakomoka kuri Yashubu, n’Abashimuroni bakomoka kuri Shimuroni.
25 Ayo ni yo mazu y’Abisakari, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana atatu.
26 Umuryango wa Zabuloni wari ugizwe n’amazu akurikira: Abaseredi bakomoka kuri Seredi, n’Abeloni bakomoka kuri Eloni, n’Abayahilēli bakomoka kuri Yahilēli.
27 Ayo ni yo mazu y’Abazabuloni, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo itandatu na magana atanu.
28 Yozefu yari afite abahungu babiri, Manase na Efurayimu.
29 Umuryango wa Manase wari ugizwe n’amazu akurikira: Abamakiri bakomoka kuri Makiri, n’Abagileyadi bakomoka kuri Gileyadi mwene Makiri.
30 Abagileyadi bari bagizwe n’amazu akurikira: Abayezeri bakomoka kuri Yezeri, n’Abaheleki bakomoka kuri Heleki.
31 Abasiriyēli bakomoka kuri Asiriyēli, n’Abashekemu bakomoka kuri Shekemu.
32 Abashemida bakomoka kuri Shemida, n’Abaheferi bakomoka kuri Heferi.
33 Selofehadi mwene Heferi nta bahungu yabyaye, yabyaye abakobwa gusa. Abakobwa be bitwaga Mahila na Nowa na Hogila, na Milika na Tirusa.
34 Ayo ni yo mazu y’Abamanase, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo itanu na bibiri na magana arindwi.
35 Umuryango wa Efurayimu wari ugizwe n’amazu akurikira: Abashutela bakomoka kuri Shutela, n’Ababekeri bakomoka kuri Bekeri, n’Abatahani bakomoka kuri Tahani.
36 Mu Bashutela harimo Aberani bakomoka kuri Erani.
37 Ayo ni yo mazu y’Abefurayimu, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana atanu.
Ngabo abakomoka kuri Yozefu hakurikijwe amazu yabo.
38 Umuryango wa Benyamini wari ugizwe n’amazu akurikira: Ababela bakomoka kuri Bela, n’Abashibeli bakomoka kuri Ashibeli, n’Abahiramu bakomoka kuri Ahiramu.
39 Abashufamu bakomoka kuri Shufamu, n’Abahufamu bakomoka kuri Hufamu.
40 Mu Babela harimo Abaridi bakomoka kuri Aridi, n’Abanāmani bakomoka kuri Nāmani.
41 Ayo ni yo mazu y’Ababenyamini, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu.
42 Umuryango wa Dani wari ugizwe n’inzu y’Abashuhamu bakomoka kuri Shuhamu.
43 Inzu y’Abashuhamu yari igizwe n’abagabo ibihumbi mirongo itandatu na bine na magana ane.
44 Umuryango wa Ashēri wari ugizwe n’amazu akurikira: Abayimuna bakomoka kuri Yimuna, n’Abayishiwi bakomoka kuri Yishiwi, n’Ababeriya bakomoka kuri Beriya.
45 Mu Baberiya harimo Abaheberi bakomoka kuri Heberi, n’Abamalikiyeli bakomoka kuri Malikiyeli.
46 Ashēri yari afite n’umukobwa witwa Sera.
47 Ayo ni yo mazu y’Abashēri, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane.
48 Umuryango wa Nafutali wari ugizwe n’amazu akurikira: Abayahisēli bakomoka kuri Yahisēli, n’Abaguni bakomoka kuri Guni.
49 Abayeseri bakomoka kuri Yeseri, n’Abashilemu bakomoka kuri Shilemu.
50 Ayo ni yo mazu y’Abanafutali, yari agizwe n’abagabo ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana ane.
51 Abagabo bose b’Abisiraheli babaruwe, bari ibihumbi magana atandatu na kimwe na magana arindwi mirongo itatu.
52 Uhoraho abwira Musa ati:
53 “Ngiyo imiryango izagabana igihugu cya Kanāni, bakurikije umubare w’abari muri buri muryango.
54 Umuryango munini uzahabwe umugabane munini, umuryango muto uhabwe umugabane muto, hakurikijwe ababaruwe.
55 Buri muryango uzahabwe umugabane hakoreshejwe ubufindo,
56 kugira ngo bamenye ahazatuzwa imiryango minini cyangwa imito.”
57 Umuryango wa Levi na wo warabaruwe. Wari ugizwe n’amazu akurikira: Abagerishoni bakomoka kuri Gerishoni, n’Abakehati bakomoka kuri Kehati, n’Abamerari bakomoka kuri Merari.
58 Muri ayo mazu harimo n’Abalibuni n’Abaheburoni, n’Abamahili n’Abamushi n’Abakōra. Kehati yabyaye Amuramu.
59 Amuramu uwo arongora Yokebedi, umukobwa Levi yabyariye mu Misiri. Yokebedi na Amuramu babyaranye Aroni na Musa, na mushiki wabo Miriyamu.
60 Aroni yabyaye Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari,
61 ariko Nadabu na Abihu bishwe bazize kuzana imbere y’Uhoraho umuriro udakwiye.
62 Abalevi b’igitsinagabo bose bamaze ukwezi n’abakurengeje, bari ibihumbi makumyabiri na bitatu. Ntibabaruwe kimwe n’abandi Bisiraheli, kubera ko nta mugabane w’ubutaka bagombaga kubona.
63 Ngiryo ibarura Musa n’umutambyi Eleyazari bakoze igihe Abisiraheli bari mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.
64 Mu babaruwe icyo gihe, nta muntu n’umwe mu babaruwe na Musa n’umutambyi Aroni mu butayu bwa Sinayi wari ukiriho,
65 uretse Kalebu mwene Yefune na Yozuwe mwene Nuni. Abandi bose bari baraguye mu butayu, nk’uko Uhoraho yari yarabivuze.