Ibar 27

Gakondo y’abadasize abahungu

1 Mahila na Nowa na Hogila, na Milika na Tirusa bari abakobwa ba Selofehadi mwene Heferi, mwene Gileyadi mwene Makiri, mwene Manase mwene Yozefu.

2 Abo bakobwa baza imbere ya Musa n’umutambyi Eleyazari n’abatware n’ikoraniro ryose, ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro baravuga bati:

3 “Data yapfiriye mu butayu nta bahungu asize. Yapfuye azize ibyaha bye, ariko ntiyari mu bafatanyije na Kōra kugomera Uhoraho.

4 Ntibikwiye rero ko inzu ya data izima kubera ko atabyaye abahungu. Nimuduhe gakondo kimwe na bene wacu.”

5 Musa ashyikiriza Uhoraho ikibazo cyabo.

6 Uhoraho aramusubiza ati:

7 “Ibyo abakobwa ba Selofehadi bavuga bifite ishingiro, ubahe ibyari kuba ibya se, bagire gakondo kimwe na bene wabo.

8 Kandi ubwire Abisiraheli ko umuntu napfa adasize umuhungu, gakondo ye izajya ihabwa umukobwa we.

9 Niba nta mukobwa afite, gakondo ye ijye ihabwa abavandimwe be.

10 Niba nta bavandimwe afite, ijye ihabwa ba se wabo.

11 Niba nta se wabo afite, ijye ihabwa uwo bafitanye isano ya bugufi abe ari we uyiragwa. Ibibazo nk’ibyo Abisiraheli bajye babikemura batyo.” Uko ni ko Uhoraho yategetse Musa.

Yozuwe atorerwa gusimbura Musa

12 Uhoraho abwira Musa ati: “Uzazamuke ujye mu mpinga y’uriya musozi wo mu bisi bya Abarīmu, uterere amaso witegereze igihugu nahaye Abisiraheli.

13 Numara kucyitegereza uzapfa nka mukuru wawe Aroni,

14 kubera ko mutanyumviye ngo mwereke Abisiraheli ubuziranenge bwanjye, cya gihe banyijujutiraga babuze amazi i Meriba.” Meriba ni ya sōko yo hafi y’i Kadeshi mu butayu bwa Tsini.

15 Nuko Musa abwira Uhoraho ati:

16 “Uhoraho Mana, ni wowe ubeshaho abo waremye. Shyiraho umuntu wo kuyobora Abisiraheli

17 mu gihe bazaba bari mu ngendo, cyangwa bagabye igitero cyangwa bavuye ku rugamba, be kuba nk’intama zitagira umushumba.”

18-19 Uhoraho asubiza Musa ati: “Nahaye Yozuwe mwene Nuni Mwuka wanjye, none muhamagare umuhagarike imbere y’umutambyi Eleyazari n’Abisiraheli bose, umurambikeho ibiganza maze utangaze ko ari we uzagusimbura.

20 Umuhe ku butegetsi bwawe kugira ngo Abisiraheli bose bamwumvire.

21 Yozuwe na we ajye yiyambaza umutambyi Eleyazari kugira ngo amenye icyo nshaka, kandi angishe inama akoresheje Urimu. Bityo Yozuwe n’Abisiraheli bose bazajya bumvira Eleyazari mu byo bakora byose.”

22 Musa abigenza nk’uko Uhoraho yamutegetse, ahagarika Yozuwe imbere y’umutambyi Eleyazari n’Abisiraheli bose,

23 amurambikaho ibiganza. Musa atangaza ko ari we uzamusimbura nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse.