Amabwiriza yerekeye imihigo
1 Musa abwira abatware b’imiryango y’Abisiraheli ati: “Nimwumve ibyo Uhoraho yategetse.
2 Umuntu nahiga umuhigo wo gutura Uhoraho ituro cyangwa akarahirira kugira icyo yigomwa, ntagace ku isezerano rye, ahubwo ajye aryubahiriza.
3 “Umukobwa w’inkumi ukiri kwa se nahiga umuhigo wo gutura Uhoraho ituro, cyangwa akarahirira kugira icyo yigomwa,
4 se akabyumva akabyihorera, uwo mukobwa ajye asohoza icyo yasezeranye.
5 Icyakora se nabimubuza ku munsi yabyumviyeho, Uhoraho ntazabihōra uwo mukobwa kuko se azaba yamubujije gusohoza icyo yasezeranye.
6 “Umukobwa nahiga umuhigo cyangwa akagira icyo arahirira atabitekerejeho, agashyingirwa atarasohoza icyo yasezeranye,
7 umugabo we ntabimubuze ku munsi abyumviyeho, umugore we ajye asohoza icyo yasezeranye.
8 Ariko umugabo we nabimubuza uwo munsi, Uhoraho ntazahōra uwo mugore kudasohoza icyo yasezeranye.
9 “Umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe, ajye asohoza icyo yasezeranye cyose.
10 “Umugore ufite umugabo nahiga umuhigo cyangwa akarahirira kugira icyo yigomwa,
11 umugabo we akabyumva ntamubuze, uwo mugore ajye asohoza icyo yasezeranye cyose.
12 Ariko umugabo we nabimubuza ku munsi yabyumviyeho, Uhoraho ntazabihōra uwo mugore kuko umugabo we azaba yamubujije gusohoza icyo yasezeranye.
13 Umugabo afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa guhakana imihigo umugore we yahize, cyangwa icyo yarahiriye kwigomwa.
14 Natagira icyo amubuza ku munsi yabyumviyeho, azaba yemeye ko umugore we asohoza icyo yasezeranye cyose.
15 Ariko umugabo namubuza kugisohoza nyuma y’uwo munsi, ni we ukwiriye guhanirwa ko umugore we atashohoje icyo yasezeranye.”
16 Ayo ni yo mabwiriza Uhoraho yahaye Musa ku byerekeye imihigo y’abagore, n’abakobwa bakiri kwa se.