Ibar 36

Buri muryango ugomba kugumana gakondo yawo

1 Nuko abatware b’inzu ya Gileyadi mwene Makiri mwene Manase mwene Yozefu, baza kureba Musa n’abatware b’amazu y’Abisiraheli.

2 Babwira Musa bati: “Databuja, igihe Uhoraho yagutegekaga ko igihugu kigomba kugabanywa Abisiraheli hakoreshejwe ubufindo, yagutegetse ko abakobwa ba nyakwigendera Selofehadi umuvandimwe wacu, bahabwa umugabane we.

3 Ariko nibashyingirwa mu yindi miryango y’Abisiraheli, umugabane wabo uzavanwa kuri gakondo yacu Abamanase, ushyirwe kuri gakondo y’aho bazashyingirwa, bitume gakondo yacu igabanuka.

4 Umwaka wa Yubilenugera, umugabane wabo uzakurwa kuri gakondo y’umuryango wacu, ushyirwe burundu kuri gakondo y’undi muryango.”

5 Uhoraho ategeka Musa kubwira Abisiraheli ati: “Ibyo Abayozefu bavuga bifite ishingiro.

6 None Uhoraho ategetse ko abakobwa ba Selofehadi bazarongorwa n’abo bihitiyemo, bapfa kuba ari abo mu muryango wa ba sekuruza.

7 Umugabane w’Abisiraheli ntukave mu muryango ngo ujye mu wundi. Buri Mwisiraheli ajye agumana umugabane wo muri gakondo ya ba sekuruza.

8 Mu gihe umukobwa ahawe umunani kwa se, agomba gushyingirwa mu muryango wa ba sekuruza, kugira ngo uwo munani ugume muri gakondo yabo.

9 Bityo umugabane ntuzava mu muryango ngo ujye mu wundi, buri muryango w’Abisiraheli uzagumana gakondo yawo.”

10 Abakobwa ba Selofehadi bumvira ibyo Uhoraho yabategetse abinyujije kuri Musa.

11 Mahila na Tirusa na Hogila, na Milika na Nowa abakobwa ba Selofehadi, bashyingirwa kwa ba se wabo,

12 mu muryango wa Manase mwene Yozefu. Nuko umunani wabo uguma mu muryango wabo.

13 Ayo ni yo mabwiriza n’amategeko Uhoraho yahaye Abisiraheli, abinyujije kuri Musa bakiri mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.