Inshingano z’Abakehati
1 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:
2 “Mubarure Abalevi bakomoka kuri Kehati uko imiryango yabo iri.
3 Muhere ku bamaze imyaka mirongo itatu mugeze ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo yo mu Ihema ry’ibonaniro.
4 Imirimo yo mu Ihema ry’ibonaniro Abakehati bashinzwe, ni ukwita ku bintu byanyeguriwe rwose.
5 “Nimwimuka, Aroni n’abahungu be bajye bamanura umwenda ukingirije Icyumba kizira inenge cyane, bawutwikirize Isanduku irimo bya bisate by’amabuye byanditseho Amategeko,
6 bawugerekeho uruhu rw’agaciro, byose babitwikirize umwenda w’isine maze binjize imijishi mu bifunga by’Isanduku.
7 Ku meza y’imigati bajye batwikirizaho umwenda w’isine, baterekeho amasahani n’ibikombe n’inzabya n’utubindi bikoreshwa mu mihango y’ituro risukwa, bashyireho n’imigati ihora ku meza.
8 Hejuru yabyo bajye batwikirizaho umwenda w’umutuku, bawugerekeho uruhu rw’agaciro maze binjize imijishi mu bifunga by’ameza.
9 Bajye bafata umwenda w’isine bawuzingiremo igitereko cy’amatara n’amatara yacyo, n’ibikoresho byo kuyacana no kuyazimya n’uducupa tw’amavuta yo gucana.
10 Byose bajye babizingira mu ruhu rw’agaciro, binjizemo umujishi wo kubiheka.
11 Bajye batwikiriza igicaniro cy’izahabu umwenda w’isine, bawugerekeho uruhu rw’agaciro maze binjize imijishi mu bifunga byacyo.
12 Bajye bafata umwenda w’isine bawuzingiremo ibindi bikoresho byose byo mu Ihema, babizingire mu ruhu rw’agaciro, binjizemo umujishi wo kubiheka.
13 Bajye bayora ivu ku rutambiro barutwikirize umwenda w’umuhemba,
14 bagerekeho ibikoresho byarwo byose: ibyotezo n’amakanya yo kwaruza inyama, n’ibitiyo byo kuyora ivu n’ibikombe n’ibindi. Babitwikirize uruhu rw’agaciro, binjize imijishi mu bifunga by’urutambiro.
15 “Aroni n’abahungu be nibarangiza gutegura ibyo bintu byanyeguriwe, Abakehati bajye baza babiheke mwimuke. Ariko ntibakabikoreho kugira ngo badapfa. Ibyo ni byo bintu byo mu Ihema ry’ibonaniro Abakehati bashinzwe guheka.
16 “Eleyazari mwene Aroni umutambyi, ajye yita ku mavuta y’amatara n’imibavu, n’amaturo y’ibinyampeke ya buri munsi n’amavuta yo gusīga. Ashinzwe Ihema n’ibirimo byose.”
17 Uhoraho arakomeza abwira Musa na Aroni ati:
18 “Muzirinde icyatuma inzu y’Abakehati irimbuka.
19 Wowe Aroni n’abahungu bawe, mujye mwereka buri Mukehati umurimo agomba gukora n’umutwaro agomba guheka. Mujye mubigenza mutyo kugira ngo badakora ku bintu byanyeguriwe bagapfa.
20 Ntibazigere babireba na rimwe batazapfa.”
Inshingano z’Abagerishoni
21 Uhoraho abwira Musa ati:
22 “Barura n’abakomoka kuri Gerishoni, uko imiryango yabo iri.
23 Uhere ku bamaze imyaka mirongo itatu ugeze ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo yo mu Ihema ry’ibonaniro.
24 Dore imirimo bashinzwe n’imitwaro bagomba gutwara.
25 Bajye batwara imyenda y’Ihema ry’ibonaniro ari yo iritwikīra, n’impu z’agaciro zirisakaye n’umwenda ukinga ku muryango waryo,
26 n’iyo kubakisha urugo ruzenguruka Ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, n’uwo gukinga ku marembo y’urugo kimwe n’imigozi n’ibindi byose bigendana n’iyo myenda. Abagerishoni bajye bakora imirimo yabyo yose,
27 bayobowe na Aroni n’abahungu be mu byerekeye imitwaro n’indi mirimo bazakora. Muzabashinga ibyo bagomba gutwara byose.
28 Ngiyo imirimo yo mu Ihema ry’ibonaniro Abagerishoni bashinzwe. Itamari mwene Aroni umutambyi, ni we uzajya agenzura ibyo bakora.
Inshingano z’Abamerari
29 “Barura n’abakomoka kuri Merari, uko imiryango yabo iri.
30 Uhere ku bamaze imyaka mirongo itatu ugeze ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo yo mu Ihema ry’ibonaniro.
31 Dore imirimo yo mu Ihema bashinzwe, n’imitwaro bagomba gutwara. Bajye batwara ibizingiti n’imbariro n’inkingi by’Ihema n’ibirenge byabyo,
32 n’inkingi z’urugo rw’Ihema n’ibirenge byazo, n’imambo n’imigozi n’ibindi. Muzabashinga ibyo bagomba gutwara byose.
33 Ngiyo imirimo yo mu Ihema ry’ibonaniro Abamerari bashinzwe. Itamari mwene Aroni umutambyi, ni we uzajya agenzura ibyo bakora.”
Ibarurwa ry’Abalevi bakora imirimo y’Ihema ry’ibonaniro
34 Nuko Musa na Aroni n’abakuru b’Abisiraheli babarura abakomoka kuri Kehati bakurikije imiryango yabo,
35 bahereye ku bamaze imyaka mirongo itatu bageza ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo y’Ihema ry’ibonaniro.
36 Ababaruwe bose hakurikijwe imiryango yabo bari ibihumbi bibiri na magana arindwi mirongo itanu.
37 Abo ni bo Bakehati bakoraga imirimo y’Ihema ry’ibonaniro Musa na Aroni babaruye, nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa.
38 Babaruye n’abakomoka kuri Gerishoni bakurikije imiryango yabo,
39 bahereye ku bamaze imyaka mirongo itatu bageza ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo y’Ihema ry’ibonaniro.
40 Ababaruwe bose hakurikijwe imiryango yabo, bari ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu.
41 Abo ni bo Bagerishoni bakoraga imirimo y’Ihema ry’ibonaniro Musa na Aroni babaruye, nk’uko Uhoraho yabitegetse.
42 Babaruye n’abakomoka kuri Merari bakurikije imiryango yabo,
43 bahereye ku bamaze imyaka mirongo itatu bageza ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo y’Ihema ry’ibonaniro.
44 Ababaruwe bose hakurikijwe imiryango yabo, bari ibihumbi bitatu na magana abiri.
45 Abo ni bo Bamerari Musa na Aroni babaruye, nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa.
46 Bityo Musa na Aroni n’abakuru b’Abisiraheli, babaruye Abalevi bose bakurikije imiryango yabo n’amazu yabo,
47 bahereye ku bamaze imyaka mirongo itatu bageza ku bamaze mirongo itanu, kuko ari bo bakora imirimo y’Ihema ry’ibonaniro n’iyo kuriheka.
48 Bose hamwe bari ibihumbi umunani na magana atanu.
49 Buri muntu yarabaruwe kandi ashingwa umurimo we n’umutwaro we, nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa.