Ibar 6

Amategeko agenga abanaziri

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Abisiraheli ati: “Nihagira umugabo cyangwa umugore uhiga umuhigo wo kunyiyegurira kugira ngo abe umunaziri,

3 ntakanywe divayi n’izindi nzoga zose zindisha cyangwa ibizikomokaho, habe n’umutobe w’imizabibu. Ntakarye n’imbuto mbisi cyangwa zumye z’imizabibu.

4 Igihe cyose azaba akiri umunaziri ntakagire icyo arya kivuye ku mizabibu, naho kaba akabuto k’imbere cyangwa igishishwa.

5 Ntakiyogosheshe imisatsi cyangwa ubwanwa igihe yahize kuba umunaziri kitarashira. Gutereka imisatsi n’ubwanwa ni ikimenyetso cy’uko yanyiyeguriye akaba umuziranenge.

6 Muri icyo gihe cyose ntagomba kwegera intumbi,

7 kabone n’ubwo yaba iya se cyangwa iya nyina cyangwa iy’umuvandimwe we, kuko aba agifite cya kimenyetso cy’uko yanyiyeguriye.

8 Igihe cyose azaba akiri umunaziri, azaba anyeguriwe.

9 Icyakora nihagira umuntu umupfira iruhande ku buryo butunguranye akamuhumanya, ajye amara iminsi irindwi abone kwiyogoshesha, abe ahumanutse.

10 Ku munsi wa munani, ajye ashyīra umutambyi intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, azimuhere ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro.

11 Imwe umutambyi ayitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, indi ayitambe ho igitambo gikongorwa n’umuriro. Bityo abe ahumanuye uwo munaziri wahumanyijwe n’intumbi. Uwo munsi umutambyi atangaze ko uwo munaziri yongeye kunyiyegurira.

12 Nuko uwo munaziri anyiyegurire bundi bushya, atambe isekurume y’intama itarengeje umwaka, ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha. Igihe yamaze ari umunaziri mbere yo guhumana kizaba impfabusa.

13 “Dore itegeko ryerekeye umunaziri ucyuye igihe. Ajye aza ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro,

14 anture intama eshatu zidafite inenge, isekurume itarengeje umwaka y’igitambo gikongorwa n’umuriro, n’inyagazi itarengeje umwaka y’igitambo cyo guhongerera ibyaha, n’impfizi y’igitambo cy’umusangiro.

15 Azane n’inkōko y’imigati idasembuye ikozwe mu ifu nziza, n’utugati dukozwe mu ifu ivanze n’amavuta, n’ibisuguti bidasembuye bisīze amavuta, n’ituro ry’ibinyampeke n’irisukwa.

16 Umutambyi ajye abinzanira maze atambe igitambo cyo guhongerera ibyaha n’igitambo gikongorwa n’umuriro,

17 atambe n’impfizi y’intama y’igitambo cy’umusangiro hamwe n’imigati idasembuye yo ku nkōko, ature n’ituro ry’ibinyampeke n’irisukwa.

18 Hanyuma umunaziri yiyogosheshereze ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro, maze uwo musatsi yateretse ari umunaziri awushyire mu muriro w’igitambo cy’umusangiro.

19 Nuko umutambyi afate ukuboko gutetse kwa ya mpfizi y’intama, n’umugati udasembuye n’igisuguti kidasembuye akuye kuri ya nkōko, abishyire mu biganza by’umunaziri.

20 Hanyuma umutambyi yongere abifate abīmurikire, bibone kumwegurirwa burundu kimwe n’inkoro n’itako by’igitambo cy’umusangiro. Ibyo birangiye, umunaziri ashobora kunywa divayi.

21 “Ngayo amategeko yerekeye umuntu wahize umuhigo wo kunyiyegurira ngo abe umunaziri, n’amaturo agomba kuntura. Niba kandi yarahize kuntura amaturo arenze ayo, ajye ayahigura.”

Uko abatambyi basabira Abisiraheli umugisha

22 Uhoraho ategeka Musa

23 kubwira Aroni n’abahungu be ati: “Dore uko muzajya musabira Abisiraheli umugisha:

24 ‘Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde,

25 Uhoraho akurebane impuhwe kandi akugirire imbabazi,

26 Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro.’ ”

27 Uhoraho arongera ati: “Abatambyi nibakoresha izina ryanjye batyo, nzaha Abisiraheli umugisha.”