Ibar 7

Amaturo yatanzwe n’abatware b’Abisiraheli

1 Barangije gushinga Ihema ry’ibonaniro, Musa afata amavuta ayasīga Ihema n’ibiririmo byose, n’urutambiro n’ibikoresho byarwo byose kugira ngo abyegurire Uhoraho.

2 Nuko abatware bahagarariye imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraheli bazana amaturo. Ni bo batware b’amazu bashinzwe ibarura.

3 Bazanye amagare atandatu atwikiriye, n’ibimasa cumi na bibiri byo kuyakurura, babitura Uhoraho imbere y’Ihema ry’ibonaniro. Buri mutware yari yatanze ikimasa, naho buri gare rigatangwa n’abatware babiri.

4 Uhoraho abwira Musa ati:

5 “Akira ayo maturo azakoreshwa imirimo yerekeye Ihema ry’ibonaniro, uyagabanye Abalevi ukurikije imirimo bashinzwe.”

6 Musa yakira ayo magare n’ibyo bimasa, abishyikiriza Abalevi.

7 Abagerishoni abaha amagare abiri n’ibimasa bine akurikije imirimo bashinzwe.

8 Andi magare ane n’ibimasa umunani, abiha Abamerari akurikije imirimo bashinzwe. Itamari mwene Aroni umutambyi, ni we wagenzuraga imirimo y’Abagerishoni n’iy’Abamerari.

9 Abakehati nta cyo yabahaye kuko umurimo wabo ari ugutwara ibintu byeguriwe Uhoraho, bakaba bagomba kubiheka ku ntugu.

10 Mu minsi yakurikiye itahwa ry’urutambiro, abo batware bazanye andi maturo bayashyira imbere yarwo.

11 Uhoraho abwira Musa ati: “Buri mutware ajye agira umunsi we wo kuzana amaturo yo kwizihiza itahwa ry’urutambiro.”

12-83 Dore uko bagiye bakurikirana.

Ku munsi wa mbere haje Nahasoni mwene Aminadabu, umutware w’umuryango wa Yuda.

Ku munsi wa kabiri haza Netanēli mwene Suwari, umutware w’umuryango wa Isakari.

Ku munsi wa gatatu haza Eliyabu mwene Heloni, umutware w’umuryango wa Zabuloni.

Ku munsi wa kane haza Elisuri mwene Shedewuri, umutware w’umuryango wa Rubeni.

Ku munsi wa gatanu haza Shelumiyeli mwene Surishadayi, umutware w’umuryango wa Simeyoni.

Ku munsi wa gatandatu haza Eliyasafu mwene Duweli, umutware w’umuryango wa Gadi.

Ku munsi wa karindwi haza Elishama mwene Amihudi, umutware w’umuryango wa Efurayimu.

Ku munsi wa munani haza Gamaliyeli mwene Pedasuri, umutware w’umuryango wa Manase.

Ku munsi wa cyenda haza Abidani mwene Gidewoni, umutware w’umuryango wa Benyamini.

Ku munsi wa cumi haza Ahiyezeri mwene Amishadayi, umutware w’umuryango wa Dani.

Ku munsi wa cumi n’umwe haza Pagiyeli mwene Okirani, umutware w’umuryango wa Ashēri.

Ku munsi wa cumi n’ibiri haza Ahira mwene Eyinani, umutware w’umuryango wa Nafutali.

Buri mutware yazanye isahani y’ifeza ipima ikiro n’igice, n’urwabya rw’ifeza rupima garama magana inani, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n’abatambyi. Byombi byari byuzuye ifu nziza ivanze n’amavuta y’iminzenze y’ituro ry’ibinyampeke. Yazanye n’agakombe k’izahabu gapima garama ijana na cumi, kuzuye umubavu. Yazanye n’ikimasa n’impfizi y’intama, n’umwana w’intama utarengeje umwaka by’ibitambo bikongorwa n’umuriro. Yazanye n’isekurume y’ihene y’igitambo cyo guhongerera ibyaha, n’ibimasa bibiri n’amapfizi y’intama atanu n’amasekurume y’ihene atanu, n’abana b’intama batanu batarengeje umwaka, by’ibitambo by’umusangiro.

84 Ngayo amaturo abatware b’Abisiraheli batanze mu minsi yakurikiye itahwa ry’urutambiro. Batanze amasahani y’ifeza cumi n’abiri, n’inzabya z’ifeza cumi n’ebyiri, n’udukombe tw’izahabu cumi na tubiri.

85 Amasahani yose n’inzabya zose by’ifeza byapimaga ibiro makumyabiri na birindwi na garama magana atandatu, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n’abatambyi.

86 Udukombe twose tw’izahabu twuzuye umubavu, twapimaga ikiro kimwe na garama magana atatu na makumyabiri.

87 Batanze n’ibimasa cumi na bibiri n’amapfizi y’intama cumi n’abiri, n’abana b’intama cumi na babiri batarengeje umwaka by’ibitambo bikongorwa n’umuriro, kimwe n’amaturo y’ibinyampeke. Batanga n’amasekurume y’ihene cumi n’abiri y’ibitambo byo guhongerera ibyaha.

88 Batanze kandi ibimasa makumyabiri na bine n’amapfizi y’intama mirongo itandatu, n’amasekurume y’ihene mirongo itandatu, n’abana b’intama mirongo itandatu batarengeje umwaka by’ibitambo by’umusangiro. Ngayo amaturo yaturiwe kwizihiza itahwa ry’urutambiro, rumaze kwegurirwa Uhoraho.

89 Musa yinjiye mu Ihema ry’ibonaniro kugira ngo avugane n’Uhoraho, yumva Uhoraho avugira hagati y’amashusho abiri y’abakerubi ari hejuru y’igipfundikizo cy’Isanduku y’Isezerano, nuko baravugana.