Imig 1

Intego y’iki gitabo

1 Iyi ni imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami wa Isiraheli.

2 Iyi migani igamije kumenyesha ubwenge n’imyifatire iboneye, n’ubuhanga n’ubushishozi.

3 Yigisha umuntu imyifatire iboneye ari bwo bwitonzi n’ukuri, n’ibyemezo Imana yafashe.

4 Abanyabwengebuke ibigisha ubwitonzi, naho abakiri bato ikabaha ubumenyi n’ubushishozi.

5 Umunyabwenge na we imwungura ubumenyi, naho umuhanga imwungura ubushishozi bwo kuyoborwa.

6 Bazasobanukirwa ibihishwe mu migani no mu marenga, no mu magambo y’inshoberamahanga by’abigisha ubwenge.

Inama igirwa urubyiruko

7 Kubaha Uhoraho ni ishingiro ry’ubumenyi n’ubwenge n’imyifatire iboneye, ariko abapfapfa bo barabihinyura.

8 Mwana wanjye, jya wumvira amabwiriza so aguha, kandi ntugasuzugure inama nyoko akugira.

9 Ibyo bizagushimisha nk’ikamba ku mutwe, cyangwa nk’urunigi mu ijosi.

10 Mwana wanjye, incuti mbi nizishaka kukuyobya ntukabyemere!

11 Nizikubwira ziti: “Ngwino tujyane duce igico twice abantu, ndetse duhohotere n’inzirakarengane tuzitunguye,

12 tubafate mpiri tubice, duhite tubahamba.

13 Tuzanyaga ibintu byinshi by’agaciro gakomeye, maze tubyuzuze amazu yacu.

14 Nawe uzagiramo umugabane, kuko twese tuzaba dufatanyije umutungo!”

15 Mwana wanjye, ntukagendane na bo, ujye wirinda uko ushoboye imigenzereze yabo,

16 kuko bagenzwa no gukora nabi bakihutira kuvusha amaraso.

17 Koko rero ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!

18 Nyamara bo ubwabo ni bo bicira igico, ubuzima bwabo ni bwo bubikiriye.

19 Ni ko bigenda ku muntu wese ufite umururumba, amaherezo uwo mururumba wica nyirawo.

Imiburo ya Bwenge

20 Bwenge arahamagarira mu mayira, arangururiye ijwi ku karubanda.

21 Arahamagarira mu mihanda no mu marembo y’umujyi agira ati:

22 “Yemwe mwa banyabwengebuke mwe, muzahereza he gushimishwa n’ubwenge buke bwanyu. Abahinyuzi bazishimira guhinyura kugeza ryari? Naho se abapfapfa bazahereza he kwanga gusobanukirwa?

23 Nimwite ku miburo yanjye! Dore ndabagezaho ibyo ntekereza, mbamenyeshe amagambo yanjye.

24 Narabahamagaye mwica amatwi, narabagobotse nyamara ntimwanyitaho.

25 Mwahinyuye inama zanjye zose, ntimwita ku miburo yanjye.

26 Bityo rero nanjye nimugera mu kaga nzabakina ku mubyimba, nimugwirirwa n’icyago mbashungere.

27 Icyo cyago nikibageraho kimeze nk’inkubi y’umuyaga, nikibugariza kimeze nka serwakira, agahinda n’ubwihebe bizabugariza.

28 “Abo bantu bazantabaza ariko sinzabumva, bazanshaka ariko ntibazambona,

29 kubera ko banze gusobanukirwa ntibahitemo kubaha Uhoraho,

30 ntibite ku nama zanjye, bagasuzugura imiburo yanjye.

31 Ni cyo gituma bazabona ingaruka z’imigenzereze yabo mibi, bakurikiranwe n’imigambi yabo mibi.

32 Abanyabwengebuke bicwa n’ubucucu bwabo, naho abapfapfa bakazira ubuswa bwabo.

33 Nyamara unyumvira ahorana umutekano n’ituze, nta kibi yikanga.”