Imig 10

Imigani yerekeye imyifatire y’abantu

1 Imigani ya Salomo.

Umwana w’umunyabwenge anezeza ababyeyi,

naho umwana w’umupfayongo abatera agahinda.

2 Ubukire bubonetse mu nzira zitaboneye nta cyo bumara,

nyamara ububonetse mu nzira ziboneye bukiza umuntu urupfu.

3 Uhoraho ntatuma intungane yicwa n’inzara,

nyamara yamagana umururumba w’abagizi ba nabi.

4 Imikorere y’umunebwe iramukenesha,

naho iy’umunyamwete iramukungahaza.

5 Uwizigamira mu mpeshyi ni umunyabwenge,

nyamara inkorabusa mu isarura ikoza isoni.

6 Intungane zihesha imigisha,

nyamara amagambo y’abagizi ba nabi ahishira ubugome.

7 Kwibuka ibikorwa by’intungane bizana imigisha,

nyamara abagome ntibongera kwibukwa.

8 Uzi gushyira mu gaciro yemera amabwiriza,

nyamara uvuga amahomvu yikururira kurimbuka.

9 Ugenza nk’indakemwa ahorana umutekano,

nyamara ukora nabi azatahurwa.

10 Kutabwiza abantu ukuri birababaza,

uvuga amahomvu na we yikururira kurimbuka.

11 Amagambo y’intungane ni isōko y’ubugingo,

nyamara amagambo y’umugizi wa nabi ahishe ubugome.

12 Inzangano zikurura intonganya,

urukundo rwibagirwa ibicumuro byose.

13 Ubwenge buboneka mu magambo y’ushishoza,

nyamara umugongo w’umunyabwengebuke ntusiba inkoni.

14 Abanyabwenge bizigamira ubumenyi,

nyamara amagambo y’umupfapfa aramurimbura.

15 Umutungo w’umukungu ni wo kigo cye ntamenwa,

nyamara ubukene bw’aboroheje ni rwo rupfu rwabo.

16 Igihembo cy’intungane kiyihesha ubugingo,

nyamara inkozi y’ikibi kiyihesha igihano.

17 Imyifatire myiza igeza nyirayo ku bugingo,

nyamara uwanga guhanwa arateshuka.

18 Uhisha urwango rwe avugana uburyarya,

naho ugenda asebanya ni umupfapfa.

19 Uvuga menshi ntabura kugwa mu cyaha,

uzi gufata ururimi rwe ni inyaryenge.

20 Amagambo y’intungane ni nk’ifeza inoze,

nyamara imitekerereze y’inkozi y’ibibi nta gaciro igira.

21 Amagambo y’intungane agirira akamaro benshi,

naho abapfapfa bicwa no kudashishoza.

22 Umugisha w’Uhoraho urakungahaza,

nyamara guhihibikana nta cyo byungura.

23 Gukora ibibi bishimisha umunyabwengebuke,

nyamara ubwenge bunezeza umuhanga.

24 Icyo inkozi y’ibibi itinya ni cyo ibona,

nyamara icyo intungane zifuje ziragihabwa.

25 Inkozi z’ibibi zishiraho nk’izitwawe na serwakira,

nyamara intungane ntinyeganyega bibaho.

26 Uko umushari wangiza amenyo,

uko umwotsi wica amaso,

ni na ko umunebwe arakaza abamukoresha.

27 Kubaha Uhoraho gutera kurama,

nyamara abagome bo ntibazaramba.

28 Icyizere cy’intungane kirazinezeza,

nyamara ibyiringiro by’abagizi ba nabi bizayoyoka.

29 Uhoraho ni ubuhungiro bw’intungane,

nyamara arimbura inkozi z’ibibi.

30 Intungane ntizizahungabana bibaho,

nyamara inkozi z’ibibi ntizizaramba ku isi.

31 Amagambo y’intungane ageza ku bwenge,

nyamara ababeshya bazacecekeshwa.

32 Amagambo y’intungane arangwa n’ubugwaneza,

nyamara imvugo y’inkozi y’ibibi yuzuye uburiganya.