Imig 13

1 Umwana w’umunyabwenge akurikiza inama za se,

naho uw’umunyagasuzuguro ntiyemera gukosorwa.

2 Imvugo nziza y’umuntu imuhaza ibyiza,

naho umugambanyi ahora ararikiye kugira nabi.

3 Uwirinda mu byo avuga aba arinze ubugingo bwe,

naho uvuga menshi ararimbuka.

4 Umunebwe arararikira ntagire icyo ageraho,

nyamara umunyamwete agera ku cyo yifuza.

5 Intungane izirana n’ibinyoma,

nyamara inkozi y’ibibi ikoza isoni.

6 Ubutungane burinda indakemwa,

icyaha cyo gitera inkozi z’ibibi kurimbuka.

7 Hariho uwigira umukire nta cyo atunze,

hariho n’uwigira umukene atunze ibya Mirenge.

8 Ubukire bw’umuntu buramurengera,

nyamara umukene ntagira icyo yikanga.

9 Intungane zimera nk’urumuri rumurika cyane,

naho abagome bameze nk’itara rizimye.

10 Umwirasi akurura intonganya gusa,

nyamara ubwenge bugirwa n’abemera kugirwa inama.

11 Ubukire bwa huti huti mu buryo bubi burayoyoka,

nyamara uburundanyijwe buhoro buhoro buriyongera.

12 Icyizere kiburiyemo gishavuza umutima,

naho icyifuzo cyujujwe ni isōko y’ubugingo.

13 Uhinyura inama agirwa azarimbuka,

nyamara uwubahiriza amabwiriza azagororerwa.

14 Inyigisho z’umunyabwenge ni isōko y’ubugingo,

zirinda umuntu imitego y’urupfu.

15 Umuntu ushyira mu gaciro arubahwa,

nyamara inkozi z’ibibi ntizirama.

16 Umuntu ushishoza akora ibyo yatekereje,

naho umupfapfa agaragaza ubupfapfa bwe.

17 Intumwa gito itera amakuba,

nyamara intumwa idatenguha itera kugubwa neza.

18 Uwanga guhanwa yikururira ubukene n’ikimwaro,

nyamara uwemera gucyahwa arubahwa.

19 Icyifuzo cyujujwe kinezeza umutima,

nyamara abapfapfa bazirana no kureka ibibi.

20 Kugendana n’abanyabwenge byigisha ubwenge,

kubana n’abapfapfa bigira ingaruka mbi.

21 Ibibi bikurikirana abanyabyaha,

naho intungane zigororerwa ibyiza.

22 Umuntu ugwa neza asigira umurage abazamukomokaho,

nyamara umutungo w’abanyabyaha ubikirwa intungane.

23 Imirima y’abakene yera umusaruro utubutse,

nyamara hari abakeneshwa n’akarengane.

24 Udahana umwana we ntaba amukunda,

nyamara ukunda umwana we aramucyaha.

25 Intungane irarya igahaga,

naho inkozi z’ibibi ntizihaga.