1 Umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe,
nyamara umupfapfa ararusenya.
2 Intungane yubaha Uhoraho,
naho inkozi y’ibibi iramusuzugura.
3 Amagambo y’umupfapfa arimo ubwirasi,
nyamara imvugo y’abanyabwenge irabarengera.
4 Ahatari ibimasa bihinga, ibigega bibamo ubusa,
nyamara imbaraga z’ibimasa zongera umusaruro.
5 Umuhamya w’ukuri ntabeshya,
naho umushinjabinyoma arabeshya.
6 Umwirasi ashaka ubwenge ntabubone,
nyamara kugira ubwenge byorohera ushishoza.
7 Jya wirinda umupfapfa,
umwirinde kuko nta cyo yakungura.
8 Ubwenge bw’ushishoza butuma agenzura imigenzereze ye,
nyamara ubupfu bw’abapfapfa ni ibinyoma.
9 Abapfapfa ntibababazwa n’ibyaha byabo,
nyamara indakemwa zishimira kubibabarirwa.
10 Buri muntu yimenyera umubabaro we n’umunezero we,
nta wundi muntu bashobora kubifatanya.
11 Inzu y’abagome izatsembwaho,
nyamara urugo rw’intungane ruzasagamba.
12 Haba ubwo umuntu ashima imigenzereze ye,
nyamara amaherezo imujyana mu rupfu.
13 Haba ubwo umuntu aseka ababaye,
nyamara amaherezo yabyo ni ugushavura.
14 Inkozi y’ibibi isarura ibihwanye n’imigirire yayo,
naho umugiraneza agashimirwa ibikorwa bye.
15 Umunyabwengebuke yemera ikivuzwe cyose,
nyamara ushishoza abanza kugenzura.
16 Umunyabwenge yirinda ibibi akabyamagana,
naho umupfapfa abyirohamo adashishoje.
17 Umuntu urakazwa n’ubusa ni umupfapfa,
nyamara indyarya yikururira ubwanzi.
18 Umurage w’umunyabwengebuke ni ubupfapfa,
naho ikamba ry’abashishoza ni ubuhanga.
19 Abantu babi bazapfukamira abeza,
abagizi ba nabi bazikubita imbere y’intungane.
20 Umukene baramwanga uhereye ku muturanyi we,
nyamara umukire agira incuti nyinshi.
21 Usuzugura umuturanyi we ni umunyamakosa,
hahirwa ugirira impuhwe abatishoboye.
22 Abagambirira ibibi baba bayobye,
naho abagambirira ibyiza barangwa n’urukundo n’ukwizera.
23 Umurimo wose uvunanye ugira akamaro,
naho amagambo atagira ibikorwa atera ubukene.
24 Ubukire bw’abanyabwenge ni ryo kamba ryabo,
nyamara ubupfapfa ni wo mutako w’abapfapfa.
25 Uhamya ukuri akiza ubuzima bw’abantu,
naho umushinjabinyoma arabeshya.
26 Uwubaha Uhoraho agira umutekano,
bityo urubyaro rwe ruzamuhungiraho.
27 Kubaha Uhoraho ni isōko y’ubugingo
birinda umuntu imitego y’urupfu.
28 Ubwinshi bw’abaturage buhesha umwami ikuzo,
nyamara ubuke bwabo bumutesha agaciro.
29 Umuntu udapfa kurakara afite ubushishozi buhagije,
naho urakazwa n’ubusa agaragaza ubupfapfa bwe.
30 Umutima utuje uranga ubuzima bwiza,
naho ishyari ni nk’ikimungu mu magufwa.
31 Ukandamiza umukene aba atukisha Umuremyi,
nyamara ugirira impuhwe utishoboye ahesha Umuremyi ikuzo.
32 Umugizi wa nabi arimburwa n’uburiganya bwe,
naho intungane irokoka urupfu.
33 Ubwenge bugirwa n’abantu bashishoza,
nyamara abapfapfa ntibagira ubwenge.
34 Ubutungane bw’abatuye igihugu butuma gisagamba,
naho icyaha gikoza isoni abantu bose.
35 Umugaragu w’umunyabwenge atoneshwa n’umwami,
nyamara umugaragu w’urukozasoni aramurakaza.