Imig 16

Kubahiriza Uhoraho mu mibereho ya buri munsi

1 Umuntu agena imigambi,

nyamara Uhoraho ni we uyisohoza.

2 Imigenzereze yose y’umuntu imubera myiza,

nyamara Uhoraho ni we uyigenzura.

3 Egurira Uhoraho ibikorwa byawe byose,

bityo imigambi yawe izatungana.

4 Ikiremwa cyose Uhoraho yakigeneye iherezo,

amaherezo y’abagizi ba nabi ni ukurimbuka.

5 Umunyagasuzuguro ni ikizira ku Uhoraho,

koko rero azahanwa nta kabuza.

6 Ahari urukundo n’umurava icyaha kirababarirwa,

uwubaha Uhoraho yirinda ikibi.

7 Imigenzereze myiza y’umuntu inezeza Uhoraho,

bityo abanzi be bahinduka incuti ze.

8 Ibike birimo ubutungane bigira akamaro,

bigira akamaro kuruta byinshi by’amahugu.

9 Umuntu ateganya ibyo azakora,

nyamara Uhoraho ni we ubisohoza.

Ibyerekeye abami

10 Umwami avuga ibivuye ku Mana,

imvugo ye ntigoreka imanza.

11 Uhoraho ashimishwa n’iminzani itunganye,

ni we ugena imikoreshereze nyakuri yayo.

12 Gukora ikibi ni ikizira ku mwami,

ubutegetsi bwe bushingira ku butabera.

13 Umwami atonesha abavuga ukuri,

akunda umuntu utaryarya.

14 Uburakari bw’umwami ni nk’intumwa y’urupfu,

nyamara umunyabwenge arabuhosha.

15 Iyo umwami acyeye mu maso ni ikimenyetso cy’ubuzima,

ineza ye ni nk’igicu kirese imvura y’umuhindo.

Imibereho mbonezamubano

16 Kuronka ubwenge biruta kugira izahabu,

kuronka ubumenyi biruta gutunga ifeza.

17 Imigenzereze y’intungane ni ukuzibukira ikibi,

urinda imigenzereze ye akiza ubugingo bwe.

18 Agasuzuguro kaganisha ku ukurimbuka,

naho ubwirasi buganisha ku rupfu.

19 Ni byiza kwicisha bugufi no kubana n’abakene,

aho kugabana iminyago n’abirasi.

20 Uwita ku mabwiriza y’Uhoraho azatunganirwa,

hahirwa umuntu umwiringira.

21 Ushyira mu gaciro ni umuhanga,

naho amagambo meza yongera ubumenyi.

22 Ubwenge bubera nyirabwo isōko y’ubugingo,

nyamara igihano cy’umupfapfa ni ubupfapfa bwe.

23 Umunyabwenge abanza gutekereza mbere yo kuvuga,

amagambo ye amwongerera ubumenyi.

24 Amagambo meza aryohera nk’ubuki,

anezeza umutima, umubiri ukagubwa neza.

25 Haba ubwo umuntu ashima imigenzereze ye,

nyamara amaherezo imujyana mu rupfu.

26 Inzara yigisha umuntu gukora cyane,

akora cyane kugira ngo yimare ipfa.

27 Umuntu w’imburamumaro agambirira ibibi,

imvugo ye ni nk’umuriro ukongora.

28 Umuntu w’indyarya ateza impagarara,

naho umunyamagambo atanya incuti.

29 Umunyarugomo ashuka umuturanyi we,

aramushuka akamunyuza mu nzira mbi.

30 Uwubika ingohe aba agambiriye ikibi,

uhekenya amenyo asohoza imigambi mibi.

31 Imvi ni ikamba ry’icyubahiro,

riba iry’icyubahiro iyo rikeshwa ubutungane.

32 Utinda kurakara arusha intwari akamaro,

ugenga imigenzereze ye arusha akamaro uwigarurira umujyi.

33 Hariho abafindira kumenya icyo bakora,

nyamara Uhoraho ni we ugena ibisubizo.