Imig 17

1 Ni byiza kurya indyo ya gikene mu mahoro,

aho kuba mu rugo rukize rwuzuye amahane.

2 Umugaragu ushishoza azategeka umwana w’urukozasoni wa shebuja,

azahabwa umunani hamwe n’abandi bana.

3 Ifeza n’izahabu bigaragazwa n’umuriro,

nyamara ibitekerezo by’umuntu bisuzumwa n’Uhoraho.

4 Inkozi y’ibibi ishishikazwa n’imigambi mibi,

umubeshyi ashimishwa n’amagambo y’uburiganya.

5 Ukwena umukene aba atuka Umuremyi,

uwishimira amakuba y’undi ntazabura guhanwa.

6 Ikamba ry’abasaza ni abuzukuru babo,

icyubahiro cy’abana ni ababyeyi babo.

7 Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa,

birushaho kuba bibi ku mutegetsi ubeshya.

8 Ruswa ni nk’ibuye ry’agaciro ku uyitanga,

yizera ko izatuma agera ku cyo yifuza.

9 Ushaka umubano yirengagiza amakosa,

nyamara kuyazikura bitanya incuti.

10 Gucyaha umunyabwenge bimugirira akamaro,

kuruta uko byakagirira umupfapfa ukubiswe inkoni ijana.

11 Inkozi y’ibibi ihora ishaka kugoma,

bityo intumwa kirimbuzi izamurwanya.

12 Guhura n’ikirura cyabuze ibyana byacyo,

biruta guhura n’umupfapfa mu bupfapfa bwe.

13 Uwitura inabi ineza yagiriwe, ikibi ntikizamuvirira.

14 Gusembura impaka ni nko kugomorora ikidendezi cy’amazi,

ujye ukuramo akawe karenge intonganya zitaravuka.

15 Kurengera inkozi y’ibibi ukarenganya intungane ni ikizira,

byombi ni ikizira ku Uhoraho.

16 Umupfapfa byamumarira iki kugira amafaranga,

se yagura ubwenge kandi ari igipfamutima?

17 Incuti nyakuri ni ihorana urukundo,

naho umuvandimwe aberaho kugoboka mu byago.

18 Umupfapfa yishingira imyenda y’undi,

yishingira amasezerano y’umuturanyi we.

19 Uteza imvururu aba ashyigikiye icyaha,

uwirata yikururira kurimbuka.

20 Indyarya yivutsa amahirwe,

naho nyir’ikirimi kibi yikururira amakuba.

21 Kubyara umwana w’ikigoryi bitera agahinda,

naho se w’umupfapfa ntajya anezerwa.

22 Umutima unezerewe utera kugubwa neza,

naho umutima ushavuye utera kunanuka.

23 Umugizi wa nabi yakira ruswa mu ibanga,

ayakirira kugira ngo agoreke imanza.

24 Ushyira mu gaciro akorana ubwenge,

nyamara umupfapfa ahorana uburangare.

25 Umwana w’umupfapfa ashavuza se,

umwana w’ikigoryi atera nyina agahinda.

26 Guhana intungane biragayitse,

gukubita indakemwa byo birakabije.

27 Uwifata mu byo avuga agaragaza ubumenyi,

umuntu udahubuka agaragaza ubuhanga.

28 Umupfapfa ucecetse bagira ngo ni umunyabwenge,

yakwifata ntavuge bakagira ngo afite ubushishozi.