Imig 19

1 Kuba umukene witwara nk’intungane ni byiza,

ni byiza kuruta umuntu w’umupfapfa akaba n’indyarya.

2 Nta cyo bimaze kugira ubuhanga udafite umwete,

nta cyo bimaze guhubuka ugateshuka inzira.

3 Ubupfapfa bw’umuntu bumushyira mu kaga,

nyamara arahindukira agatuka Imana.

4 Ubukire buzana incuti nyinshi,

nyamara incuti z’umukene ziramutererana.

5 Umushinjabinyoma azahanwa nta kabuza,

umubeshyi na we ntazidegembya.

6 Abantu benshi bikundisha ku muntu ukomeye,

buri muntu aba incuti y’ufite ibyo atanga.

7 Abavandimwe b’umukene ntibamwitaho,

incuti na zo ziramwitaza,

yifuza kuvugana na zo zikamwima amatwi.

8 Ushyira mu gaciro akiza ubugingo bwe,

uharanira ubushishozi azagubwa neza.

9 Umushinjabinyoma azahanwa nta kabuza,

umubeshyi na we azarimbuka.

10 Umupfapfa ntakwiye kwibera mu iraha,

inkoreragahato na zo ntizigategeke ba shebuja.

11 Umuntu ushyira mu gaciro atsinda uburakari,

aheshwa ikuzo no kwihanganira inabi yagiriwe.

12 Uburakari bw’umwami ni nk’umutontomo w’intare,

nyamara ineza ye ni nk’ikime gitonze ku byatsi.

13 Umwana w’umupfapfa ashyira se mu kaga,

umugore uhorana intonganya ni nk’igitonyanga kidatuza.

14 Urugo n’ubutunzi umuntu abiragwa n’ababyeyi,

naho umugore w’umunyamutima amuhabwa n’Uhoraho.

15 Ubunebwe butera gusinzira ubuticura,

umunyamwetemuke ahorana inzara.

16 Uwubahiriza amabwiriza akiza ubugingo bwe,

nyamara utita ku migenzereze ye azarimbuka.

17 Uhaye umukene aba agurije Uhoraho,

Uhoraho azabimwitura.

18 Hana umwana bigishoboka ko akosorwa,

nyamara ntukamuhanire kumwica.

19 Urakara bikabije azabihanirwa,

nushaka kumukosora azarushaho.

20 Jya ukurikiza inama ugirwa wemere no kwigishwa,

bityo uzaba umunyabwenge.

21 Umuntu agambirira byinshi,

nyamara icyo Uhoraho ashaka ni cyo gikorwa.

22 Icyo umuntu ashakwaho ni ubutungane,

kuba umukene biruta kuba umubeshyi.

23 Kubaha Uhoraho bigeza ku bugingo,

umwubaha azanezerwa ntazagira akaga.

24 Umunebwe ashora akaboko ku mbehe,

nyamara akananirwa kwitamika.

25 Iyo uhannye umukobanyi, umupfapfa yigiraho gushishoza,

iyo ucyashye umuhanga arushaho kujijuka.

26 Umwana ujujubya se, akamenesha nyina ni urukozasoni.

27 Mwana wanjye, ntukareke kumva impanuro,

bityo uzahorana ubumenyi.

28 Umushinjabinyoma asuzuguza ubutabera,

naho imvugo y’inkozi z’ibibi ishyigikira ikibi.

29 Abakobanyi bateganyirijwe ibihano,

abapfapfa bateganyirizwa gukubitwa inkoni.