1 Divayi itera umuntu ubupfapfa,
inzoga zitera ubukubaganyi,
usinda ntagira ubwenge.
2 Uburakari bw’umwami ni nk’umutontomo w’intare,
umurakaje aba yishyize mu kaga.
3 Kwirinda impaka bitera umuntu kubahwa,
nyamara umupfapfa azirohamo atitangiriye.
4 Imbeho itera umunyabute kurara ihinga,
ku mwero arasabiriza ntagire icyo abona.
5 Ibitekerezo by’umuntu bigera kure nk’amazi y’inyanja,
nyamara ushishoza abishyira ahagaragara.
6 Umuntu wese yivuga ameza,
nyamara umunyamurava ni nde wamubona?
7 Imigenzereze y’intungane ntigira amakemwa,
hahirwa abana be bazamukurikiza.
8 Umwami iyo yicaye mu ntebe ye y’ubutabera,
ikibi cyose aho kiri aragitahura.
9 Ni nde wakwigamba ko nta cyo umutima we umurega?
Ni nde wakwigamba ko nta cyaha agira?
10 Ibipimisho n’ingero bibeshya,
byombi ni ikizira ku Uhoraho.
11 Umwana amenyekanira mu bikorwa bye,
amenyekanira ku myifatire myiza kandi iboneye.
12 Amatwi yo kumva n’amaso yo kureba,
ibyo byombi byaremwe n’Uhoraho.
13 Ntugakunde ibitotsi utazaba umukene,
jya uhugukira umurimo uzabone ibyo kurya bihagije.
14 Umuguzi wese agira ati: “Ndahenzwe!”
Nyamara agera hanze akirya icyara!
15 Habaho izahabu nyinshi n’amabuye y’agaciro,
nyamara imvugo yuje ubuhanga irabiruta.
16 Niwishingira uwo utazi ufate umwitero we ho ingwate,
niwishingira umunyamahanga ube ari we ufataho ingwate.
17 Ibyokurya bibonetse mu buriganya biraryohera,
nyamara ingaruka yabyo ni nk’akanwa kuzuye umusenyi.
18 Imigambi ikomezwa n’inama nziza,
ujye ushoza urugamba ufite icyo ugambiriye.
19 Umunyamagambo amena amabanga,
jya wirinda umuntu uvuga menshi.
20 Umuntu usuzugura se cyangwa nyina ubuzima bwe buzayoyoka,
buzamera nk’itara rizimiye mu mwijima.
21 Umutungo ubonetse huti huti mu ntangiriro,
amaherezo uwo mutungo ntuhira nyirawo.
22 Ntukigambe uti: “Nzihōrera”,
ugirire Uhoraho icyizere azakugoboka!
23 Ibipimisho bibeshya ni ikizira ku Uhoraho,
iminzani yiba ntimushimisha.
24 Uhoraho yita ku mibereho y’umuntu,
nyamara yamenya ate aho ava n’aho ajya?
25 Gusezeranira Imana ituro utabikuye ku mutima ni ukwishyira mu kaga,
ntukajye utanga isezerano utatekerejeho.
26 Umwami w’umunyabwenge amenesha inkozi z’ibibi,
arazihana yihanukiriye.
27 Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uhoraho,
ni rwo rusesengura ibihishwe mu mutima.
28 Urukundo n’umurava birinda umwami,
bityo ingoma ye ishingira ku rukundo.
29 Imbaraga ni ikuzo ry’abasore,
naho imvi ni icyubahiro cy’abasheshe akanguhe.
30 Inguma ziryana ni umuti w’ubugome,
naho imibyimba y’inkoni iracengera igasukura umutima.