Imig 21

1 Ibitekerezo by’umwami bitegekwa n’Uhoraho,

ni nk’umugezi Uhoraho ayobora aho ashaka.

2 Imigenzereze yose y’umuntu imubera myiza,

nyamara Uhoraho ni we uyigenzura.

3 Ni byiza guharanira ubutungane n’ubutabera,

bishimisha Uhoraho kurusha ibitambo.

4 Indoro y’agasuzuguro n’umutima w’ubwirasi ni icyaha,

ni icyaha kiranga abagizi ba nabi.

5 Koko imishinga y’umunyamwete imuzanira inyungu,

nyamara uhubuka yikururira ubukene.

6 Ubukire bushingiye ku buriganya burayoyoka,

ababushaka bikururira urupfu.

7 Urugomo rw’abagizi ba nabi ruraboreka,

barorama kuko banga gukurikiza ubutabera.

8 Imigenzereze y’umugome ntiboneye,

naho imyifatire y’indahemuka ntigira amakemwa.

9 Kwibera mu kazu k’ivundi wenyine ni byiza,

biruta kubana mu nzu n’umugore w’igishegabo.

10 Umugome ahora ararikiye ibibi,

ntagirira n’umuturanyi we impuhwe.

11 Iyo uhannye umukobanyi, umupfapfa ahamenyera ubwenge,

naho iyo wigishije umunyabwenge arushaho kujijuka.

12 Intunganeihoza ijisho ku nzu z’abagome,

Imana ni yo irimbura abagizi ba nabi.

13 Uwima amatwi umukene utakamba,

na we azataka he kugira umugoboka.

14 Impano itanzwe mu ibanga ihosha uburakari,

naho ruswa icubya umujinya ukaze.

15 Guharanira ubutabera binezeza intungane,

nyamara inkozi z’ibibi biziviramo kurimbuka.

16 Uteshuka inzira y’ubushishozi,

uwo abarirwa mu bapfuye.

17 Ukunda iraha azaba umukene,

ukunda divayi n’amavuta ntateze kuba umukire.

18 Akaga k’intungane kagwa ku mugome,

akaga k’indakemwa kagwa ku munyabyaha.

19 Ni byiza kwibera mu butayu,

biruta kubana n’umugore w’igishegabo n’umunyamujinya.

20 Mu nzu y’umunyabwenge habamo ibintu by’agaciro,

nyamara umupfapfa ibyo afite arabisesagura.

21 Uharanira ubutungane n’urukundo azarama,

azaronka ubugingo n’ubutungane n’icyubahiro.

22 Umunyabwenge atera umujyi urinzwe n’abantu b’intwari,

asenya inkuta ntamenwa bari bishingikirije.

23 Uwirinda mu byo avuga aba yirinze amakuba.

24 Umwirasi w’umunyagasuzuguro yitwa umuneguranyi,

arangwa n’ubwirasi bukabije.

25 Irari ry’umunebwe rimuzanira urupfu,

umunebwe yanga gukoresha amaboko ye.

26 Umunebwe ahora ararikiye,

nyamara intungane igira ubuntu.

27 Igitambo cy’inkozi z’ibibi ni ikizira,

kirushaho kuba ikizira gitambanywe umutima mubi.

28 Umushinjabinyoma azarimbuka,

nyamara uhamya ibyo yumvise ahabwa ijambo.

29 Inkozi y’ibibi iriyemera,

naho intungane iboneza imigenzereze yayo.

30 Nta bwenge, nta buhanga cyangwa ibitekerezo by’umuntu,

byatuma arwanya ubushake bw’Uhoraho.

31 Amafarasi ategurirwa umunsi w’intambara,

nyamara Uhoraho ni we utanga gutsinda.