Imig 22

1 Kuvugwa neza biruta kugira ubutunzi bwinshi,

naho gushimwa n’abantu birusha agaciro ifeza n’izahabu.

2 Umukire n’umukene bafite icyo bahuriyeho,

bombi baremwe n’Uhoraho.

3 Umunyamakenga abona icyago kije akakikinga,

nyamara abapfapfa barakitegeza kikabahitana.

4 Ingororano yo kwicisha bugufi no kubaha Uhoraho,

ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.

5 Inzira y’inkozi z’ibibi yuzuyemo amahwa n’imitego,

ukunda ubugingo bwe aca ukubiri na zo.

6 Toza umwana imigenzereze ikwiye,

yimumenyereze azarinda asaza atayiteshutseho.

7 Umukire agira ububasha ku bakene,

naho ugujije aba umugaragu w’umugurije.

8 Ubiba ubuhemu asarura ibyago,

ububasha bwe bwo gukandamiza bukayoyoka.

9 Umunyabuntu azahirwa,

azahirwa kuko asangira n’abakene.

10 Menesha umukobanyi impagarara zizahosha,

mwirukane intonganya n’ibitutsi bizarangira.

11 Ushaka kuba umutoni w’umwami,

uwo arangwa n’ibitekerezo byiza n’imvugo iboneye.

12 Uhoraho yita ku bumenyi,

aburizamo amagambo y’inkozi z’ibibi.

13 Umunebwe ariyamira ati: “Hanze hari intare,

ninsohoka iransinda mu nzira!”

14 Amagambo y’umugore w’indaya ni nk’urwobo rurerure,

uwo Uhoraho yazinutswe arugwamo.

15 Ubupfapfa bw’umwana buri mu mutima we,

nyamara igihano kizamugorora.

16 Gukandamiza umukene ni ukumukungahaza,

naho guha umukire uba wikenesheje.

Imiburo y’abanyabwenge

17 Tega amatwi wumve icyo abanyabwenge bavuga,

tega amatwi uhugukire ibyo nkubwira.

18 Uzanezerwa nubizirikana,

uzanezerwa nubihoza mu mvugo.

19 Ubu ngiye kukwigisha,

ngiye kukwigisha ushobore kwiringira Uhoraho.

20 Nakwandikiye imigani mirongo itatu,

imigani irimo inama n’ubumenyi.

21 Bizakwigisha amagambo y’ukuri,

bityo nawe ushobore guha igisubizo cy’ukuri uwagutumye.

22 Ntuzahuguze umukene umuhora ko ari umukene,

ntuzakandamize utishoboye mu rukiko.

23 Koko rero Uhoraho azababuranira,

Uhoraho azanyaga ubugingo ababatoteza.

24 Ntugacudike n’umunyamujinya,

ntukagendane n’umunyamwaga.

25 Byatuma wigana imigenzereze ye,

bityo ukishyira mu kaga.

26 Ntukagenze nk’abantu bishingira abandi,

bishingira imyenda babereyemo abandi.

27 Nubura icyo wishyura bazakwambura n’uburiri bwawe.

28 Ntugashingure imbago zashyizweho kera,

ntugashingure imbago zashinzwe na ba sogokuruza.

29 Nubona umunyamwete ku murimo,

uwo muntu azakorera abami,

koko ntazakorera abantu basuzuguritse.