1 Nusangira n’umutegetsi ku meza,
ujye uzirikana uwo musangira uwo ari we.
2 Niba uri umunyanda nini,
ifate ureke ipfa ryawe.
3 Wirarikira iyo ndyo iryoshye,
iyo ndyo ibasha kukubera umutego.
4 Ntukarushywe no gushaka ubukire,
bene ibyo bitekerezo ubyivanemo.
5 Ubutunzi buyoyoka utabizi,
buyoyoka vuba nk’ubufite amababa,
buguruka nka kagoma ifashe ikirere.
6 Ntukajyane ku meza n’ukureba ikijisho,
ntukararikire ibyokurya bye biryoshye.
7 Koko rero uko atekereza ni ko ateye,
aravuga ati: “Ngaho rya maze unywe”,
nyamara iyo mvugo ntiba ivuye ku mutima.
8 Amaherezo ibyo wariye uzabiruka,
ibiganiro byiza mwagiranye bizaba impfabusa.
9 Ntukirushye uganiriza umupfapfa,
koko ntazabura guhinyura inama umugira.
10 Ntugashingure imbago zashinzwe kera,
ntukarengere imirima y’impfubyi.
11 Imana nyir’ububasha ni yo izivuganira,
izazihagararira igutsindishe.
12 Ujye uhugukira inyigisho,
ujye utega amatwi inyigisho irimo ubumenyi.
13 Ntukabure guhana umwana,
kumunyuzaho umunyafu ntibizamwica.
14 Muhanishe umunyafu,
bityo uzarokora ubugingo bwe.
15 Mwana wanjye nuba umunyabwenge, nanjye nzanezerwa.
16 Koko rero nzanezerwa bikomeye,
nzanezezwa n’imvugo yawe iboneye.
17 Ntukararikire iby’abanyabyaha,
ahubwo ujye uhora wumvira Uhoraho.
18 Ni ukuri koko uzishima mu gihe kizaza,
ntabwo icyizere cyawe kizapfa ubusa.
19 Mwana wanjye, ntega amatwi ube umunyabwenge,
ujye ukurikiza imigenzereze myiza.
20 Ntukifatanye n’abasinzi,
ntukifatanye n’abanyandanini bakunda inyama.
21 Abasinzi n’abanyandanini baratindahara,
abanyabitotsi bibambika ubushwambagara.
22 Ujye wumvira so wakubyaye,
ntugasuzugure nyoko ashaje.
23 Haranira ukuri we kukuvirira,
haranira ubwenge n’ubwitonzi n’ubushishozi.
24 Ubyaye intungane arishima cyane,
ubyaye umunyabwenge ahorana umunezero.
25 Ngaho so na nyoko nibishime,
nyoko wakubyaye nanezerwe.
26 Mwana wanjye, ngirira icyizere,
ujye ukurikiza imigenzereze yanjye.
27 Umugore w’indaya ni nk’urwobo rurerure,
naho umugore w’icyomanzi ni nk’urwobo rufunganye.
28 Uwo mugore aca igico nk’umujura,
agwiza ububi mu bantu.
Imyifatire y’umusinzi
29 Ni nde ugushije ishyano?
Ni nde ufite agahinda?
Ni nde uhorana impaka?
Ni nde uhorana amaganya?
Ni nde uremwa inguma kandi nta mpamvu?
Ni nde utukuye amaso?
30 Ni abarara inkera z’inzoga,
ni abagenzwa no kuvumba inzoga zikaze.
31 Ntugakururwe na divayi kuko itukura,
ntugakururwe n’uko ibirira mu gikombe,
ntugakururwe n’uko imanuka mu muhogo.
32 Amaherezo iryana nk’inzoka,
irumana nk’impiri.
33 Bityo uzareba ibintu bidasanzwe,
ibyo wibwira n’ibyo uvuga ntibizaba bisobanutse.
34 Uzaba nk’uri mu nyanja rwagati,
uzaba nk’uri ku gasongero k’ubwato.
35 Uzibwira uti: “Bankubise nyamara nta cyo bintwaye,
bampondaguye nyamara nta cyo nabyumviseho,
mbese ndakanguka ryari kugira ngo nongere nywe?”