Imig 24

Umunebwe n’umugome

1 Ntukagirire ishyari inkozi z’ibibi,

ntugashake gufatanya na zo.

2 Imigambi yazo ni urugomo,

ibiganiro byazo byerekeza ku mpagarara.

3 Kubaka inzu bigomba ubwenge,

naho kuyikomeza bigomba ubushishozi.

4 Kuzuza ibintu mu nzu bigomba ubuhanga,

ubuhanga butuma yuzura ibintu by’agaciro n’iby’igikundiro.

5 Ubwenge butera umuntu gukomera,

Ubuhanga na bwo bwongera imbaraga.

6 Nujya gusembura intambara ubanze uyitegure,

kuyitsinda hagomba abajyanama benshi.

7 Ku mupfapfa imvugo y’ubwenge irahanitse,

iyo ari hamwe n’abandi ntagira ijambo.

8 Umuntu ugambirira gukora ibibi,

bamwita umugizi wa nabi.

9 Umupfapfa nta kindi atekereza uretse icyaha,

umukobanyi abantu baramwanga.

10 Nugera mu makuba ukagamburura,

bityo uba ubaye umunyantegenke.

11 Urengere abaciriwe urwo gupfa barengana,

ntukazibukire abarindirijwe kwicwa.

12 Nugira uti: “Nta cyo mbiziho”,

Imana yo icengera imitima iba ibizi,

yo igenga ubuzima bwawe irabizi,

ni yo izitura buri muntu ikurikije ibyo yakoze.

13 Mwana wanjye, ujye urya ubuki kuko ari bwiza,

ujye uburya buzakuryohera.

14 Umenye kandi ko ubwenge bugufitiye akamaro,

nubugira uzagubwa neza,

amizero yawe ntazaba impfabusa.

15 Wa mugome we, ntukagambanire urugo rw’intungane,

ntukigabize inzu yayo ngo uyisahure.

16 Intungane nubwo yagwa karindwi yakweguka,

nyamara inkozi z’ibibi zitsembwa n’amakuba.

17 Ntukishimire ko umwanzi wawe agize amakuba,

ntukanezezwe n’uko aguye mu ikosa.

18 Uhoraho yabireba nabi,

yakwigarura ntakomeze kumurakarira.

19 Ntukararikire ibyo inkozi z’ibibi zikora,

ntukagirire ishyari abagizi ba nabi.

20 Koko amaherezo y’inkozi z’ibibi ni mabi,

naho abagizi ba nabi bameze nk’itara rizimye.

21 Mwana wanjye, ujye wubaha Uhoraho n’umwami,

ntukifatanye kandi n’ibyigomeke.

22 Koko rero bene abo bagubwaho n’amakuba,

mbese hari uzi uko Uhoraho n’umwami bazabarimbura?

Indi migani y’abanyabwenge

23 Dore indi migani y’abanyabwenge:

si byiza ko umucamanza abogama mu rubanza.

24 Umucamanza ubwira umunyacyaha ati: “Uri umwere”,

rubanda bazamwamagana bamwange urunuka.

25 Nyamara abahana abanyabyaha bazagubwa neza,

bazagira imigisha myinshi.

26 Uguhaye ibisubizo byiza aba akunejeje.

27 Ujye ubanza uhinge n’imirima yawe,

ibyo kubaka bizaza hanyuma.

28 Ntugashinje umuturanyi wawe nta shingiro,

ntukamubeshyere.

29 Ntukavuge uti: “Ndamushyira aho yanshyize,

nzitura buri wese ibyo yankoreye.”

Imyifatire y’umunebwe

30 Nanyuze ku murima w’umunebwe,

nanyuze no ku mizabibu y’umupfapfa.

31 Nasanze yararenzweho n’amahwa,

imizabibu yarabaye ikigunda,

uruzitiro rwayo rwarasenyutse.

32 Narayirebye bituma ntekereza,

narayitegereje mpakura isomo.

33 Uravuga uti: “Reka nsinzire gato nihweture udutotsi,

reka mbe nirambitse nipfumbase.”

34 Nyamara ubukene buzakuzaho nk’umujura,

ubutindi buzagutungura nk’igisambo.