Imigani inyuranye
1 Iyi na yo ni indi migani ya Salomo, yashyizwe mu nyandiko n’abagaragu ba Hezekiya umwami w’u Buyuda.
2 Ikuzo ry’Imana rishingiye ku ibanga ryayo,
nyamara ikuzo ry’umwami rishingira ku bushishozi agira.
3 Uko ijuru rihanitse hejuru,
uko isi ari ndende mu bujyakuzimu,
ni na ko nta wasesengura ibitekerezo by’umwami.
4 Iyo ifeza itunganyijwe,
umucuzi ayicuramo igikoresho.
5 Kiza umwami abajyanama babi,
ingoma ye izarangwa n’ubutabera.
6 Ntukibonekeze imbere y’umwami,
ntukishyire mu mwanya w’abakomeye.
7 Ikiruta ni uko yakubwira ati: “Ngwino hano”,
aho kugukoza isoni imbere y’umunyacyubahiro.
8 Ibyo wiboneye n’amaso yawe,
ntukihutire kubijyana mu rukiko.
Amaherezo uzakorwa n’isoni,
undi muntu naza akakuvuguruza.
9 Nugira icyo upfa na mugenzi wawe mwikiranure,
icyakora wirinde kumena amabanga.
10 Koko undi abyumvise yakugaya,
uwo mugayo wagutesha agaciro.
11 Ijambo rivugiwe igihe ni nk’umubumbe w’izahabu,
ni nk’imibumbe y’izahabu ku mbehe y’ifeza.
12 Inama umunyabwenge agira umwumva,
ni nk’impeta y’izahabu,
ni nk’umutako w’izahabu inoze.
13 Uko amafu yo mu gihe cy’isarura atera umunezero,
ni ko intumwa idatenguha inezeza shebuja wayitumye.
14 Usezerana impano ntayitange,
ameze nk’ibicu n’umuyaga bitabyara imvura.
15 Uwihanganye atuma umutegetsi amwumva,
imvugo nziza ihosha ubukana.
16 Nubona ubuki urye ubuguhagije,
nurenza urugero uzaburuka.
17 Ntugahoze akarenge mu rugo rw’umuturanyi,
atavaho akurambirwa akakwanga.
18 Ushinja mugenzi we ibinyoma,
ni nk’aho amukubise ubuhiri cyangwa inkota,
ni nk’aho amurashe umwambi utyaye.
19 Kwizera umugambanyi mu gihe cy’amakuba,
ni nko kurisha iryinyo rirwaye,
ni nko kugendesha ikirenge kiremaye.
20 Kudabagirira umuntu ushavuye,
ni nko kwiyambura umwambaro mu gihe cy’imbeho,
ni nko gusuka umushari ku gikomere.
21 Umwanzi wawe nasonza umufungurire,
nagira inyota umuhe amazi yo kunywa.
22 Nugenza utyo bizaba nk’aho urahuriye amakara agurumana ku mutwe we,
bityo Uhoraho azabiguhembera.
23 Uko umuyaga wo mu majyaruguru ubyara imvura,
ni ko inzimuzi itera uburakari.
24 Kwibera mu kazu k’ivundi wenyine ni byiza,
biruta kubana mu nzu n’umugore w’igishegabo.
25 Uko amazi afutse amerera umuntu unaniwe,
ni ko inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure imerera uyumvise.
26 Umuntu w’intungane wemera gushukwa n’umugome,
uwo ameze nk’iriba rihumanye cyangwa isōko itobamye.
27 Si byiza kurya ubuki bwinshi,
si na byiza guharanira ikuzo rihanitse.
28 Umuntu utitangira muri kamere ye,
uwo ameze nk’umujyi uterwa utagira kirengera.