Imig 26

Imigani yerekeye abapfapfa

1 Nk’uko nta rubura rukwiye kugwa mu mpeshyi,

nk’uko nta mvura ikwiye kugwa mu isarura,

ni ko umupfapfa adakwiye icyubahiro.

2 Uko igishwi kijarajara n’intashya ikaguruka,

ni ko umuvumo w’amaherere udafata.

3 Ifarasi ikubitwa ibibōko,

icyuma kiyobora indogobe kigashyirwa mu kanwa kayo,

naho umupfapfa akubitwa inkoni.

4 Ntugasubize umupfapfa ukurikije ibyo avuga,

utazavaho umera nka we.

5 Ujye usubiza umupfapfa ibihuje n’ubupfapfa bwe,

hato atazibwira ko ari umunyabwenge.

6 Gutuma umupfapfa ni nko kwica amaguru,

ni nko kwikururira akaga.

7 Umugani uciwe n’umupfapfa ni imburamumaro,

ni nk’akaguru k’ikirema kadashinga.

8 Guha icyubahiro umupfapfa,

ni nko guhambira ibuye mu muhumetso.

9 Umugani uciwe n’umupfapfa ni imburamumaro,

ni nk’ihwa rihanda umusinzi mu kiganza.

10 Ukoresha umupfapfa cyangwa uwo abonye wese,

ni nk’umurashi ukomeretsa uwo abonye wese.

11 Uko imbwa isubira ku birutsi byayo,

ni ko n’umupfapfa akomeza ubupfapfa bwe.

12 Umuntu wibwira ko ari umunyabwenge atari we,

uwo arutwa n’umupfapfa.

Imyifatire y’umunebwe

13 Umunebwe arihanukira ati:

“Mu nzira hari intare,

intare y’inkazi iri mu mayira.”

14 Uko urugi rwihindukiza ku mapata,

ni ko umunebwe yigaragura ku buriri.

15 Umunebwe ashora intoki mu byokurya,

nyamara ntazizamuremo ngo yitamike.

16 Umunebwe yibwira ko ari umunyabwenge,

yibwira ko aburusha abantu barindwi basubizanya ubushishozi.

Indi migani

17 Umugenzi wivanga mu ntonganya zitamureba,

uwo ameze nk’umuntu ushaka gufata imbwa amatwi.

18 Umuntu urasa imyambi igurumana kandi yica,

uwo aba ameze nk’umusazi,

19 aba ameze nk’umuntu ubeshya mugenzi we ati: “Nagukinishaga.”

20 Umuriro ubuze inkwi urazima,

ahatari amazimwe na ho intonganya zirahashira.

21 Nk’uko umuriro ucwekēra bakenyegeza,

ni ko n’ukunda intonganya ashoza impaka.

22 Amagambo y’inzimuzi aryohera nk’indyo nziza,

acengera umuntu akagera ku mutima.

23 Imvugo nziza ihisha ibitekerezo bibi,

ni nk’ifeza itanoze yometse ku rwabya.

24 Uwangana ahorana akarimi kareshya,

nyamara mu mutima we huzuye uburyarya.

25 Ntukamwizezwe n’imvugo ye nziza,

koko ibiri ku mutima ni amahano!

26 Naho yahisha uburyarya bwe,

uwo ubugome bwe buzajya ahagaragara.

27 Ucukurira abandi urwobo azarugwamo,

naho uruhirikiraho ibuye rizamubirindukana.

28 Umubeshyi yanga abo yahemukiye,

naho imvugo iryarya ikurura urupfu.