Imig 27

1 Ntukiratane iby’ejo,

nyamara utazi uko biri bugende uyu munsi.

2 Aho kwiyogeza wakogezwa n’abandi,

ni byiza kogezwa n’undi aho kwiyogeza.

3 Ibuye n’umucanga biraremera,

nyamara intugunda z’umupfapfa zibirusha kuremera.

4 Uburakari butera ubugome,

umujinya urimbura nk’isuri,

nyamara ni nde wakwihanganira ishyari?

5 Gucyaha umuntu ku mugaragaro ni byiza,

biruta ubucuti bupfurapfuritse.

6 Incuti nyakuri ni igukosora,

nyamara umwanzi akagusoma akuryarya.

7 Uwijuse yinenaguza ubuki,

nyamara umushonji n’ibirura biramuryohera.

8 Uhunze igihugu cye akarorongotana,

ameze nk’igishwi cyasize icyari cyacyo.

9 Amavuta n’imibavu binezeza umutima,

inama itanzwe n’incuti na yo irawunezeza.

10 Ntugatererane incuti yawe cyangwa iya so.

Nugera mu kaga ntukirukire umuvandimwe wa kure,

ni byiza kwirukira umuturanyi wa bugufi kuruta umuvandimwe uri kure.

11 Mwana wanjye, ujye ugenza nk’umunyabwenge,

ibyo bizanshimisha mbashe gusubiza unyiraseho.

12 Umunyamakenga abona icyago kije akakikinga,

naho abapfapfa bazakitegeza kibahitane.

13 Uwishingiye uwo atazi afata umwitero we ho ingwate,

uwishingiye umunyamahanga ni we afata ho ingwate.

14 Umuntu uzindukira gusuhuza umuturanyi mu ijwi rirenga,

iyo ndamutso izafatwa nk’umuvumo.

15 Umugore ugira amahane ni nk’ikijojoba,

ameze nk’igitonyanga cy’imvura kijojoba ubutitsa.

16 Kumubuza amahane ni nko guhagarika umuyaga,

bimeze nko kuyoza amavuta amashyi.

17 Uko icyuma gityazwa ku kindi cyuma,

ni na ko umuntu yigishwa na mugenzi we.

18 Ufata neza igiti cy’umutini azarya imbuto zacyo,

umugaragu wita kuri shebuja na we azubahwa.

19 Uko umuntu abona uruhanga rwe mu mazi,

ni ko ibitekerezo bigaragaza nyirabyo.

20 Uko ikuzimu hadahaga,

ni ko amaso y’umuntu adahaga kureba.

21 Ifeza n’izahabu bisuzumwa n’umuriro,

naho umuntu amenyekanira ku myifatire ye.

22 Nubwo wasekura umupfapfa mu isekuru,

nubwo wamusekuza umuhini nk’usekura impeke,

ntuteze kumukuramo ubupfapfa bwe.

23 Menya neza uko intama zawe zimeze,

ukenure amatungo yawe.

24 Koko rero ubukire ntibuhoraho iteka,

ubwami na bwo ntibuhoranwa ibihe byose.

25 Ujye utema ubwatsi maze hamere ubundi,

wahire ubwo mu gasozi uburunde.

26 Intama zizaguha ubwoya ubohemo imyambaro,

ugurishe n’amapfizi ugure umurima.

27 Ihene zawe zizakamwa bihagije zigutunge,

zizagutunga n’umuryango wawe n’abaja bawe.