Imig 28

1 Umugizi wa nabi ahunga nta wumwirukanye,

nyamara intungane ni nk’intare itagira icyo yikanga.

2 Iyo igihugu kiri mu midugararo kigira abategetsi benshi,

nyamara umuntu w’inararibonye n’umunyabwenge akigarurira umutekano.

3 Umutegetsi ukandamiza abakene,

uwo ameze nk’imvura y’umugaru ikukumura imyaka.

4 Abatubahiriza amategeko bogagiza inkozi z’ibibi,

nyamara abayubahiriza barazirwanya.

5 Inkozi z’ibibi ntizimenya iby’ubutabera,

nyamara abashaka Uhoraho bamenya byose.

6 Kuba umukene ugira umurava,

biruta kuba umukire uzwiho uburyarya.

7 Umwana w’umunyabwenge yubahiriza amategeko,

naho ugendana n’ibyomanzi akoza se isoni.

8 Uwigwizaho ubukungu ashaka inyungu zikabije,

uwo aba arundanyiriza uzagirira abakene impuhwe.

9 Uwanga kubahiriza amategeko,

isengesho rye ni kizira ku Mana.

10 Umuntu uyobya indakemwa azagwa mu mutego yateze ubwe,

nyamara intungane zizagubwa neza.

11 Umukire yibwira ko ari umunyabwenge,

nyamara umukene ushishoza aramutahura.

12 Iyo intungane zitsinze abantu bavuza impundu,

naho abagizi ba nabi batsinda abantu bagahunga.

13 Uhishira ibyaha bye ntazagubwa neza,

nyamara ubyihana agahindura imigenzereze ye azababarirwa.

14 Hahirwa umuntu uhorana amakenga,

naho uwinangira agwa mu kaga.

15 Umutegetsi ukandamiza rubanda rw’abakene,

ni nk’intare itontoma cyangwa ikirura cyubikiye umuhigo.

16 Umutegetsi udashyira mu gaciro akandamiza rubanda,

naho udaharanira inyungu mbi azaramba.

17 Umuntu ushinjwa ubwicanyi azaba impunzi iteka,

ntihakagire umushyigikira.

18 Umuntu w’indakemwa mu migenzereze ye azakiza ubugingo bwe,

nyamara uw’imigenzereze mibi azarimbuka.

19 Uhinga isambu ye agira ibimutunga bihagije,

nyamara uwiruka ku bitagira umumaro azatindahara.

20 Umuntu w’umunyakuri agira imigisha myinshi,

nyamara uwikungahaza yikururira akaga.

21 Mu rubanza ntukabogame,

nyamara hari abakora nabi kubera agace k’umugati.

22 Umuntu wikanyiza yiruka ku bukire,

nyamara ntazirikana ko ubukene bumwigarije.

23 Ucyaha umuntu amaherezo azabimushimira,

azamushima kuruta umubeshyabeshya.

24 Uwiba ubutunzi bwa se na nyina yibwira ko atari ikosa,

ntaho ataniye n’umujura.

25 Umunyandanini abyutsa intonganya,

naho uwiringira Uhoraho azagubwa neza.

26 Uwiyemera ni umupfapfa,

nyamara ugenza nk’umunyabwenge azatunganirwa.

27 Ufasha abakene ntazagira icyo akena,

nyamara utabareba n’irihumye azavumwa.

28 Iyo abagizi ba nabi batsinze abantu barahunga,

iyo barimbutse intungane zirasagamba.