1 Umuntu ucyahwa akagamika ijosi azarimbuka buheriheri.
2 Iyo intungane zitegeka rubanda rurishima,
nyamara iyo umugome ari we utegeka rucura umuborogo.
3 Ugenza nk’umunyabwenge anezeza se,
nyamara ugendana n’indaya atagaguza ibye.
4 Umwami w’intabera ahesha igihugu cye umutekano,
nyamara ukunda ruswa aragisenya.
5 Ushukashuka mugenzi we,
uwo aba yiteze imitego.
6 Umugome agwa mu mutego w’icyaha cye,
nyamara intungane iraririmba ikanezerwa.
7 Intungane yita ku burenganzira bw’abakene,
nyamara umugome nta cyo yitaho.
8 Abakobanyi bateza imvururu mu mujyi,
nyamara abanyabwenge bahosha uburakari.
9 Iyo umunyabwenge n’umupfapfa baburana,
umupfapfa ararakara akamuha urw’amenyo,
bityo amahoro akabura.
10 Abicanyi bazira inyangamugayo,
naho abashyira mu gaciro barayirengera.
11 Umupfapfa ntashira uburakari,
nyamara umunyabwenge arabucubya.
12 Iyo umutware yumva amabwire,
ibyegera bye biba inkozi z’ibibi.
13 Umukene n’umukandamiza bafite icyo bahuriraho,
bombi Uhoraho yabahaye amaso.
14 Umwami ucira abakene imanza zitabera,
uwo ingoma ye izaramba.
15 Guhana no gucyaha byungura ubwenge,
nyamara umwana udahanwa akoza nyina isoni.
16 Iyo abagizi ba nabi bari ku butegetsi ibicumuro biriyongera,
nyamara intungane zizibonera guhenebera kwabo.
17 Nurera umwana wawe neza uzagira amahoro,
bityo umutima wawe uzanezerwa.
18 Iyo Imana itigaragaje abantu bakora uko bishakiye,
hahirwa rero umuntu wumvira amategeko y’Imana.
19 Umugaragu ntakosorwa n’amagambo gusa,
nubwo yayumva ntazayakurikiza.
20 Ese wabonye umuntu wihutira kuvuga adatekereje?
Bene uwo arutwa n’umupfapfa.
21 Umugaragu wateteshejwe kuva mu buto bwe,
amaherezo azigomeka.
22 Umunyamujinya abyutsa impaka,
naho umunyamwaga agwiza ibicumuro.
23 Ubwirasi butuma umuntu asuzugurwa,
nyamara uwicisha bugufi azahabwa ikuzo.
24 Uwifatanya n’umujura aba yiyanga,
yumva imivumo imuriho akaruca akarumira.
25 Gutinya abantu ni ukwishyira mu mutego,
naho uwiringira Uhoraho azagubwa neza.
26 Abantu benshi bashaka ubutoni ku batware,
nyamara ubutabera buturuka ku Uhoraho.
27 Umuhemu ni ikizira ku ntungane,
naho umugome ni ikizira ku munyamurava.