Imig 3

Ubwenge no kubaha Imana

1 Mwana wanjye, ntukibagirwe inama zanjye kandi ujye uzirikana amabwiriza nguha.

2 Nugenza utyo uzarama kandi uzagira amahoro asesuye.

3 Umurava n’ukuri bijye bikuranga, ubitamirize nk’urunigi mu ijosi, maze ubyandike mu mutima wawe.

4 Ibyo bizatuma ugira ubutoni n’ihirwe ku Mana no ku bantu.

5 Wiringire Uhoraho n’umutima wawe wose, kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.

6 Mu migenzereze yawe ujye umuzirikana, na we azaboneza imigambi yawe.

7 Ntukiringire ubwenge bwawe, ahubwo uzajye wubaha Uhoraho, wirinde ikibi.

8 Ibyo bizabera umubiri wawe umuti, bihembure ingingo zawe.

9 Wubahe Uhoraho umutura ku byo utunze, umuture umuganura w’umusaruro wawe,

10 bityo ibigega byawe bizuzura ibyokurya, naho imivure yawe yuzure divayi.

11 Mwana wanjye ntukange inama z’Uhoraho kandi ntukinubire imiburo ye.

12 Koko rero Uhoraho acyaha uwo akunda, nk’uko umubyeyi acyaha umwana akunda.

Ubwenge n’ihirwe

13 Hahirwa umuntu ugira ubwenge akagira n’ubushishozi.

14 Kubugira biruta gutunga ifeza, inyungu yabwo iruta izahabu.

15 Ubwenge burusha agaciro amasaro y’agahebuzo, ntawagira ikindi yifuza cyahwana na bwo.

16 Ubwenge butuma umuntu arama, bukamuha ubukungu n’icyubahiro.

17 Ubufite abaho mu munezero bukamuzanira amahoro.

18 Ubwenge bumeze nk’igiti cy’ubugingoku babufite, hahirwa abamaze kubushyikira.

19 Uhoraho yahanze isi akoresheje ubwenge,

arema ijuru akoresheje ubushishozi.

20 Ubuhanga bwe bwazamuye amasōko y’ikuzimu aradudubiza,

butuma ibicu bibyara imvura.

Uhoraho arinda umunyabwenge

21 Mwana wanjye, ujye ugira amakenga n’ubushishozi, ntuzabiteshukeho.

22 Bizatuma ugira imibereho myiza kandi bikubere nk’urunigi utamirije mu ijosi.

23 Ubwo ni bwo uzakomeza kujya mbere nta nkomyi, kandi ntuzigera uhungabana.

24 Uzaryama nta cyo wikanga, uzisinzirira ibitotsi bikugwe neza.

25 Ntuzatinya ibiteye ubwoba bigutunguye, cyangwa ibitero by’inkozi z’ibibi ziguhagurukiye.

26 Koko Uhoraho azakubera umwishingizi, kandi azakurinda kugwa mu mutego.

Gukunda abandi

27 Ntukange kugirira neza ababikeneye, igihe cyose ubishoboye.

28 Ntukarerege mugenzi wawe uti: “Genda uzagaruke ejo ni bwo nzaguha”, kandi ufite icyo umuha.

29 Ntukagambanire umuturanyi wawe, kandi yaragufitiye icyizere.

30 Ntukagire uwo utonganya nta mpamvu, igihe nta wagize ikibi agukorera.

31 Ntukifuze kugenza nk’umunyarugomo, ntukigane imigenzereze ye,

32 kuko Uhoraho yanga abagome urunuka, ariko agakunda abantu b’indahemuka.

33 Uhoraho avuma urugo rw’umugiranabi, nyamara urugo rw’intungane akaruha umugisha.

34 Uhoraho aseka abakobanyi, agatonesha abicisha bugufi.

35 Abanyabwenge bazaragwa ikuzo, naho abapfapfa bakorwe n’isoni.