Amagambo ya Aguri
1 Aya ni amagambo yavuzwe na Aguri mwene Yake,
yayatangarije Utiyeli na Ukali ati:
2 “Jye ndi igicucu hanyuma y’abandi,
simfite ubushishozi bukwiye ikiremwamuntu.
3 Nta bwenge nigeze ngira,
bityo sinasobanukiwe Imana nziranenge.
4 Ni nde wagiye mu ijuru akagaruka ku isi?
Ni nde wafashe umuyaga mu gipfunsi?
Ni nde wapfunyitse amazi mu mwenda?
Ni nde washyizeho imbibi z’isi?
Uwo yitwa nde?
Umwana we ni nde?
Mbwira niba ubizi.
5 Buri jambo ry’Imana ni iryo kwizerwa,
ni ingabo ikingira abayihungiraho.
6 Ntukagire icyo wongera ku magambo y’Imana,
itazagucyaha ukitwa umubeshyi.
Indi migani
7 “Mana yanjye ndagusaba ibintu bibiri,
ubimpe mbere y’uko nipfira.
8 Undinde kubeshya no kuryarya,
undinde kuba umukene cyangwa umukire,
unyihere gusa ibintunga bihagije.
9 Koko rero umurengwe wantera kukwihakana,
navuga nti: ‘Uhoraho ni nde?’
Ndamutse kandi nkennye nakwiba,
bityo natukisha izina ryawe, Mana yanjye.
10 Ntugasebye umugaragu kuri shebuja,
hato atakuvuma ukabiryozwa.
11 Hariho abantu bavuma ba se,
ntibagire icyiza bifuriza ba nyina.
12 Hariho abantu bibwira ko baboneye,
nyamara batigeze bikuraho ubwandure bwabo.
13 Hariho abantu bafite ubwirasi,
barangwa no kurebana agasuzuguro.
14 Hariho abantu bafite amenyo atyaye nk’inkota,
bafite inzasaya zikeba nk’ibyuma,
barya imitsi aboroheje n’abakene mu gihugu.”
15 Umusundwe ugira abakobwa babiri,
bahora bavuga bati: “Impa, impa!”
Hariho ibintu bitatu bitajya bihāga,
ndetse ni bine bitajya bivuga biti: “Birahagije!”
16 Ibyo ni ikuzimu,
ni umugore w’ingumba,
ni ubutaka budahāga imvura,
ni umuriro udahāga inkwi.
17 Umuntu ukwena se agasuzugura nyina,
uwo ibikona byo mu kibaya bizamunogoramo amaso,
kagoma na zo zimutanyagure.
18 Hariho ibintu bitatu bitangaje,
ndetse ni bine ntasobanukiwe.
19 Ukuntu kagoma iguruka mu kirere,
ukuntu inzoka igenda ku rutare,
ukuntu amato agenda mu nyanja,
ubugenge bw’umugabo ku mugore.
20 Dore imigenzereze y’indaya:
imara kuryamana n’umugabo ikiyuhagira,
iravuga iti: “Nta kibi nakoze”.
21 Hariho ibintu bitatu ku isi bitangaza,
ndetse ni bine bitabasha kwihanganirwa.
22 Umugaragu uba umwami,
umupfapfa ugwa ivutu,
23 umukobwa w’icyomanzi ushyingirwa,
umuja usimbura nyirabuja.
24 Ku isi hari udusimba tune dutoya,
nyamara ni inyaryenge bitangaje.
25 Intozi ni inyantegenke,
nyamara ku mpeshyi zihunikira ibizitunga.
26 Impereryi ntizigira imbaraga,
nyamara ziyubakira amazu mu bitare.
27 Inzige ntizigira umwami,
nyamara zigenda hamwe mu matsinda.
28 Umuserebanya umuntu yawufata mu kiganza,
nyamara utura mu ngoro z’abami.
29 Hariho ibiremwa bitatu bigenda gipfura,
ndetse ni bine birangwa n’ingendo nziza.
30 Intare ari yo nyamaswa y’inyambaraga kurusha izindi,
ntigira ikiyikoma imbere.
31 Isake igenda ishinjagira cyangwa isekurume.
Umwami urangaje imbere y’ingabo ze.
32 Niba warigeze kuba umupfapfa ukishyira hejuru,
niba kandi waragambiriye gukora ibibi ihane.
33 Gucunda amata bibyara amavuta,
gukubita ku zuru bivusha amaraso,
naho guhembera uburakari bibyara intonganya.