Imig 31

Inama zigirwa umwami

1 Ngaya amagambo y’Umwami Lemuweli,

ni imiburo akesha nyina.

2 “Umva mwana wanjye, mwana wanjye nibyariye,

mwana wanjye nasabye Imana.

3 Ntukamarire imbaraga zawe n’ingufu zawe mu bagore,

izo ndaya ziyobya abami ntukazishinge.

4 Mwana wanjye Lemuweli, divayi si nziza ku bami,

inzoga si nziza ku bategetsi.

5 Iyo banyoye bibagirwa amategeko,

bityo barenganya aboroheje.

6 Inzoga uzihe abagiye gupfa,

naho divayi uyihe abafite intimba.

7 Bityo bazanywa bibagirwe umubabaro wabo,

bibagirwe imiruho yabo.

8 Ujye uvugira abatagira ijambo,

ujye uvugira abavukijwe uburenganzira bwabo.

9 Ujye ucira abantu imanza zitabera,

ujye urengera abatishoboye.”

Imyifatire y’umugore w’intwari

10 Umugore w’intwari yabonwa na nde?

Koko rero arusha agaciro amasaro y’agahebuzo.

11 Umugabo we ahora amufitiye icyizere,

ntapfusha ubusa akungahaza urugo.

12 Ntajya aca inyuma umugabo we,

ahubwo amugirira neza mu mibereho ye yose.

13 Atoranya ubudodo bw’amabara meza,

bityo akaboha ashishikaye.

14 Uwo mugore ameze nk’amato y’abacuruzi,

ashakashaka ibyokurya hirya no hino.

15 Abyuka butaracya agategurira abe ifunguro,

abaja na bo abagabanya imirimo ibakwiye.

16 Arambagiza umurima akawugura,

mu nyungu z’umurimo we atera imizabibu.

17 Umurimo we awukorana ubwira,

ntiyigera arera amaboko nk’umunebwe.

18 Abona ibikorwa bye bijya mbere,

nijoro akomeza gukorera ku mucyo w’itara.

19 Atunganya ubudodo n’amaboko ye,

bityo akaboha imyenda n’intoki ze.

20 Arambura ibiganza agafasha abakene,

abatishoboye abagirira ubuntu.

21 Ntaterwa ubwoba n’imbeho,

koko rero abe yabateganyirije imyenda isusurutse.

22 Yibohera ibiringiti,

yambara imyenda myiza y’imihemba.

23 Umugabo we ni umunyacyubahiro mu nama,

ni umunyacyubahiro iyo yicaranye n’abakuru b’umujyi.

24 Aboha imyenda akayigurisha,

agurisha imikandara ku bacuruzi.

25 Arangwa n’imbaraga n’icyubahiro,

agira ibinezaneza by’igihe kizaza.

26 Imvugo ye irangwamo ubwenge,

atanga inama z’ingirakamaro.

27 Ab’urugo rwe abatoza imico myiza,

yirinda kuba inkorabusa.

28 Abana be barahaguruka bakamushima,

umugabo we aramurata ati:

29 “Abagore benshi babaye intwari,

nyamara wowe urabahebuje!”

30 Igikundiro kirashukana, uburanga bugashira,

nyamara umugore wubaha Uhoraho ni we ukwiye kuratwa.

31 Uwo mugore akwiye gushimirwa ibikorwa bye,

ibikorwa bye nibiratwe mu nama y’abakuru b’umujyi.