Kuronka ubwenge no kubukomeraho
1 Bana, nimwumve inama so abagira, mushishikarire gusobanukirwa n’ubuhanga.
2 Inyigisho nziza nabahaye, mujye muzizirikana.
3 Nanjye nabereye data umwana mwiza, mama yankundaga nk’umwana w’ikinege.
4 Data yajyaga anyigisha ati: “Jya uzirikana amagambo yanjye, uzirikane n’amabwiriza yanjye bityo uzabaho.”
5 Ujye wunguka ubwenge wunguke n’ubumenyi, nyamara ntukibagirwe inama zanjye ngo uziteshukeho.
6 Ntukareke ubwenge na bwo buzakurengera, ubukunde na bwo buzakurinda.
7 Kunguka ubwenge ni ikintu cy’ingenzi, jya wunguka ubwenge kandi utange ibyo utunze byose kugira ngo ube umuhanga.
8 Ubwiteho buzagushyira hejuru, buzaguhesha ikuzo nubukomeraho.
9 Buzagutamiriza umutako mwiza ku mutwe, bukwambike ikamba rihebuje.
Kwirinda imigenzereze y’abagome
10 Mwana wanjye, tega amatwi wumve ibyo nkubwira bityo uzarama.
11 Nakuyoboye inzira igeza ku bwenge, nkumenyesha inzira y’ukuri.
12 Mu migenzereze yawe ntakizakubangamira, no mu migirire yawe nta kizaguhungabanya.
13 Komera ku byo wigishwa ntubiteshukeho, kuko ari byo shingiro ry’imibereho yawe.
14 Ntugakurikize imigenzereze y’inkozi z’ibibi, ntugakurikire inzira y’abagome.
15 Ujye uyirinda ntukayinyuremo, ujye uyigendera kure.
16 Abagome ntibajya basinzira iyo batarakora ibibi, iyo bataragira uwo bahitana ntibagoheka.
17 Ibyokurya n’ibyokunywa byabo babikesha ubugizi bwa nabi n’urugomo.
18 Koko rero imigenzereze y’intungane imeze nk’umuseke ukebye, umucyo ugatangaza kugeza ubaye amanywa y’ihangu.
19 Imigenzereze y’abagizi ba nabi ni nk’umwijima w’icuraburindi, ntibamenya icyo bari busitareho.
Imyifatire ihamye
20 Mwana wanjye, hugukira ibyo nkubwira, utege amatwi inama nkugira.
21 Ntuzigere uziteshukaho, ujye uzihozaho umutima.
22 Izo nama zizatuma abazikurikiza bagira imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze.
23 Ujye ushishoza mu byo utekereza, kuko ari byo sōko y’ubuzima.
24 Ujye wirinda imvugo y’ubugome, kandi uzibukire ingeso yo gusebanya.
25 Ujye ureba ibiri imbere yawe, uromboreze imbere yawe udakebakeba.
26 Ujye uhanga inzira igororotse, uhitemo imigenzereze iboneye.
27 Ntugateshuke ngo ujye hirya no hino, ujye wirinda ikibi.