Uzirinde umugore w’indaya
1 Mwana wanjye hugukira ubwenge ngutoza, utege amatwi inama nkugira.
2 Bityo uzahorana ubushishozi, n’imvugo yawe ishingire ku bumenyi.
3 Imvugo y’umugore w’indaya iryohera nk’ubuki, amagambo ye akorohēra nk’amavuta.
4 Nyamara amaherezo isharira nk’umuravumba, igakomeretsa nk’inkota.
5 Imyifatire ye ijyana ku rupfu, imigenzereze ye ikajyana ikuzimu.
6 Imigenzereze ye ntigeza ku bugingo, ahubwo imuyobya atabizi.
7 None rero bana banjye nimutege amatwi, ntimukirengagize inama mbagira.
8 Bene uwo mugore ujye umugendera kure, ntukamugenderere bibaho,
9 kugira ngo icyubahiro cyawe kitajyanwa n’abandi, ukazarinda usaza uri inkoreragahato.
10 Ntukamugenderere hato rubanda rutazakurya imitsi, ibyo wagokeye bigatwarwa n’uwo utazi,
11 amaherezo uzacura umuborogo, kuko imbaraga zawe zimaze kuyoyoka.
12 Bityo uzicuza uvuga uti: “Sinakurikije inama nagirwaga, nta n’ubwo nemeye gucyahwa.
13 Ntabwo numviye abayobozi banjye, nta n’ubwo nateze amatwi abanyigishaga.
14 None dore ngeze aho mba igicibwa mu ikoraniro.”
Gukunda umugore wo mu busore
15 Umugore wawe ni nk’isōko y’amazi meza, kumukunda ni nko kunywa ku iriba wifukuriye.
16 Ntukareke amazi yayo ameneka hanze, ntukayareke ngo asandare mu mayira.
17 Ni amazi yawe wihariye, ntukayasangire n’abanyamahanga.
18 Iriba ryawe nirihabwe umugisha kandi wishimire umugore mwashakanye.
19 Ameze nk’imparakazi cyangwa isha, yuje urukundo kandi ateye amabengeza. Amabere ye azahore akunezeza, urukundo rwe rukunyure.
20 Mwana wanjye, kuki wararikira umugore w’undi? Ni kuki wakorakora amabere y’umugore utari uwawe?
21 Koko rero, imyifatire ya buri wese yigaragaza imbere y’Uhoraho, agasuzuma imigenzereze ye yose.
22 Ibyaha by’umugome bimugusha mu mutego, bikamujisha nk’ufatiwe mu mutego.
23 Azapfa azize ko yanze kwigishwa, azire umurengwe w’ubupfapfa bwe.