Kwirinda kwishingira abandi
1 Mwana wanjye niwishingira umuturanyi wawe, ukagirana n’undi amasezerano mu mwanya we,
2 nugwa mu mutego w’ayo masezerano, ugafatwa n’amagambo wivugiye,
3 mwana wanjye ugenze utya: sanga umuturanyi wawe umuhendahende, umwinginge.
4 Ntukagoheke cyangwa ngo uhumeke utabigezeho.
5 Ivane mu mutego nk’isha, uwikuremo nk’inyoni.
Kwirinda ubunebwe
6 Wa munebwe we, itegereze imiswa urebe uko ikora, maze uhungukire ubwenge.
7 Imiswa ntigira umukoresha cyangwa umuyobozi, cyangwa umutware.
8 Mu mpeshyi ihunika ibiribwa, mu gihe cy’isarura ikazigama ibizayitunga.
9 Uzaryamira ugeze ryari wa munebwe we? Uzava mu bitotsi ryari?
10 Uravuga ngo: “Reka nsinzire gato nihweture udutotsi, mbe nirambitse nipfumbase.”
11 Nyamara ubukene buzakuzaho nk’umujura, ubutindi buzagutungura nk’igisambo.
Imyifatire y’indyarya
12 Umuntu w’indyarya ni imburamumaro, agenda abunza ibinyoma,
13 arangwa no kwica amaso akagenda aseta ibirenge, areshya abantu agambiriye kubeshya.
14 Ahorana ubugome ku mutima agahora agambirira gukora ibibi. Ni gashozantambara.
15 Ni yo mpamvu kurimbuka kwe kuzamugwa gitumo, akazarimbuka buheriheri!
Icyo Uhoraho yanga
16 Hari ibintu bitandatu Uhoraho yanga ku muntu, ndetse ni birindwi azirana na byo:
17 amaso y’ubwibone,
akarimi kabeshya,
amaboko avusha amaraso y’umwere,
18 umutima ugambirira ibibi,
ibirenge byihutira kugira nabi,
19 umugabo urarikira gushinja ibinyoma
na gashozantambara mu bavandimwe.
Kwirinda ubusambanyi
20 Mwana wanjye, ujye wubahiriza amabwiriza ya so, kandi ntugahinyure inama nyoko akugira.
21 Ibyo ujye ubihoza ku mutima, ubyambare nk’urunigi mu ijosi.
22 Mu migenzereze yawe bizakuyobora, igihe uryamye bizakurinda, nukanguka ubizirikane.
23 Koko amabwiriza ni nk’itara, inama ni nk’urumuri, naho imiburo ikaba inzira y’ubugingo.
24 Bizakurinda umugore w’icyomanzi, bikurinde umugore w’undi ufite akarimi kareshya.
25 Ntukamurarikire kubera uburanga bwe, ntugakunde ko akwicira ijisho.
26 Koko umugore w’indaya aba agushakaho ibyo arya gusa, naho umugore ufite umugabo abasha kukwambura ubuzima.
27 Mbese umuntu yakwirahuriraho umuriro imyambaro ye ntishye?
28 Cyangwa yakandagira mu makara yaka ntashye ibirenge?
29 Uko ni ko bigendekera usambana n’umugore wa mugenzi we, ugenza atyo wese ntahava amahoro.
30 Nta wugaya igisambo iyo kibira inzara,
31 nyamara iyo gifashwe cyishyura ibyo cyibye incuro ndwi, bityo kigatanga ibyo cyari gitunze byose.
32 Usambana n’umugore w’undi ni igipfamutima, ugenza atyo aba yiyambuye ubuzima.
33 Ingaruka z’ibyo ni ugukubitwa no gutukwa, no guhorana ikimwaro kidashira.
34 Koko rero ishyari rizatuma umugabo w’uwo mugore arakara, kandi ntazagira impuhwe igihe cyo kwihōrera.
35 Nta ndishyi n’imwe azemera, ntazakureka n’iyo wamuhongera ibingana bite.