1 Mwana wanjye, uzirikane amagambo yanjye, amabwiriza yanjye uyakomereho.
2 Nukurikiza amabwiriza yanjye uzabaho, inama nguha uziteho nk’imboni y’ijisho ryawe.
3 Bijye bikurangwaho nk’impeta yo ku rutoki rwawe, ubyandike ku mutima wawe.
4 Bwira ubwenge uti: “Uri mushiki wanjye”, naho ubuhanga ubwite incuti yawe,
5 bizakurinda umugore w’indaya, bikurinde n’ibishuko by’umugore w’undi.
Umugore w’indaya ashuka umusore
6 Hari ubwo nari ku idirishya ry’inzu yanjye, ndungurukira mu tuyunguruzo twaryo,
7 mbona ba basore b’abanyabwengebuke ndabukwamo umwe utakigira umutima.
8 Yagendaga akebereza iruhande rw’inzira igana kwa wa mugore w’indaya, maze abonezayo.
9 Haba nimugoroba cyangwa mu kabwibwi, haba mu gicuku cyangwa mu icuraburindi,
10 uwo mugore ahora yiteguye kumusanganira yiboneje nk’indaya kabuhariwe, yuzuye uburiganya.
11 Ahora asamaye ntiyitangira, ntajya aregama iwe.
12 Mu kanya aba ari mu mihanda cyangwa mu mayira, aho ari hose aba afite icyo yubikiye.
13 Nguwo asumiye wa musore aramusomaguye, amubwira nta soni ati:
14 “Nahiguye umuhigo, none mfite inyama z’igitambo cy’umusangiro.
15 Ni yo mpamvu naje kugusanganira, nagushakaga none ndakubonye.
16 Dore uburiri bwanjye nabushasheho ibiringiti by’amabara menshi, n’amashuka yorohereye yavuye mu Misiri.
17 Nateyeho imibavu ihumura neza y’amarashi, n’umusagavu n’ishangi.
18 Ngwino twinezeze tugeze mu gitondo, ngwino duhuze urukundo,
19 kuko umugabo wanjye adahari yagiye mu rugendo rwa kure.
20 Yitwaje umufuka w’amafaranga, azagaruka ukwezi kuzoye.”
21 Uwo mugore amushukisha akarimi keza, maze aramushyeshya amujyana iwe.
22 Nuko umuhungu aramukurikira, amujyana nk’inka igiye mu ibagiro. Uko ni ko umupfapfa abohwa agiye guhanwa,
23 kugeza ubwo umwambi umwahuranyije umutima. Aba ameze nk’inyoni iguruka ikagwa mu mutego, ntamenya ko ari ubuzima bwe ashyira mu kaga.
24 None bana banjye nimunyumve, kandi mwite ku byo mbabwira.
25 Ntimukararikire imigenzereze y’uwo mugore, ntimukerekeze mu tuyira tugana iwe.
26 Koko hari benshi yakomerekeje imitima, yishe abanyambaraga benshi.
27 Kujya iwe ni nko kujya ikuzimu, ni ukwishyira urupfu.