Bwenge arahamagara
1 Nimwumve Bwengearahamagara,
Nyir’ubuhanga aranguruye ijwi!
2 Ahagaze hejuru y’umusozi hafi y’inzira,
yitegeye amayirabiri.
3 Ahagaze hafi y’amarembo y’umurwa,
arahamagarira ku marembo yawo ati:
4 “Ni mwebwe bantu mpamagara,
bene muntu nimwe mbwira!
5 Mwa banyabwengebuke mwe, nimwige gushishoza,
mwa bapfapfa mwe, nimwige gushyira mu gaciro.
6 Icyo ngiye kubabwira ni ingirakamaro,
amagambo mbabwira yuje ukuri.
7 Koko rero amagambo mvuga ni ukuri,
nzirana n’ibinyoma.
8 Amagambo yose mvuga aratunganye,
ntarangwamo uburyarya n’ibinyoma.
9 Yose ni amanyakuri ku bashaka kuyumva,
arasobanutse ku bafite ubushishozi.
10 Nimuhitemo inama mbagira kuruta ifeza,
nimuhitemo ubushishozi kuruta izahabu yatunganyijwe.
11 Koko ubwenge buruta amasaro y’agaciro,
ntagihwanyije agaciro na bwo.
Icyivugo cya Bwenge
12 “Jyewe Bwenge ntuye mu bwitonzi,
nashyikiriye ubuhanga butuma nshishoza.
13 Kwanga ikibi ni ko kubaha Uhoraho,
nanga urunuka ubwirasi n’agasuzuguro,
nanga imigenzereze mibi n’imvugo ibeshya.
14 Ni jye utanga inama n’ubushishozi,
ni jye Nyir’ubuhanga n’ububasha.
15 Ni jye ushoboza abami gutegeka,
nshoboza abacamanza guca imanza zitabera.
16 Ibikomangoma ni jye ubiha gutegeka,
abanyacyubahiro na bo ni jye babikesha,
abacamanza b’intabera na bo ni uko.
17 Jyewe abankunda ni bo nkunda,
abanshakashaka barambona.
18 Ubukungu n’icyubahiro ni jye ubitanga,
ubukungu buhoraho n’umutekano n’uburumbuke ni ibyanjye.
19 Impano inkomokaho iruta izahabu itunganyijwe,
inyungu inturutseho iruta ifeza y’indobanure.
20 Imigenzereze yanjye ni ubutungane,
inzira zanjye ni iz’ubutabera.
21 Abankunda ndabakungahaza,
ibigega byabo mbyuzuza ubukungu.
22 Uhoraho yandemye mbere na mbere,
yandemye mbere y’ibindi biremwa byose.
23 Natoranyijwe kuva kera kose,
natoranyijwe isi itararemwa.
24 Inyanja zitarabaho nari naravutse,
amasōko atarabaho nari ndiho.
25 Imisozi itararemwa nari naravutse,
udusozi tutarabaho nari naravutse,
26 Uhoraho atararema isi nari naravutse,
atararema ibiyiriho nari naravutse.
27 Igihe yahangaga ijuru nari mpari,
nari kumwe na we ashyiraho ikirere hejuru y’inyanja.
28 Igihe yarundaga ibicu nari mpari,
igihe yazamuraga amasōko ikuzimu nari mpari.
29 Igihe yashingaga imbibi z’inyanja ngo amazi atarenga inkombe,
igihe yashyiragaho imfatiro z’isi nari mpari.
30 Jyewe Bwenge nari kumwe na we mufasha imirimo,
namushimishaga uko bwije n’uko bukeye,
nakiniraga imbere ye igihe cyose.
31 Nakiniraga ku isi ye nisanzuye,
bityo nanezezwaga no kubana n’abantu.
Hahirwa utega amatwi Bwenge
32 “Bana banjye, ngaho nimutege amatwi,
hahirwa abakurikiza imigenzereze yanjye.
33 Nimwumve imiburo yanjye maze muce akenge,
iyo miburo ntimukayisuzugure.
34 Hahirwa umuntu untega amatwi,
uwo arahirwa kuko ahora iwanjye,
ahora imbere y’inzu yanjye antegereje.
35 Koko umbonye aba abonye ubugingo,
bityo aba abaye umutoni w’Uhoraho.
36 Nyamara abantuka bo barihemukira,
abanyanga bose baba bashaka urupfu.”