Imig 9

Imyifatire y’umunyabwenge n’iy’umwirasi

1 Bwenge ni nk’umugore wubatse inzu ye ayishyiramo inkingi ndwi,

2 abagisha amatungo ategura na divayi maze ategura ameza.

3 Nuko Bwenge yohereza abaja be gutumira, bajya ahirengeye mu mujyi barangurura bati:

4 “Mwa banyabwengebuke mwe, nimuze hano!” Babwira n’ibipfamutima bati:

5 “Nimuze mufungure kandi munywe na divayi nabateguriye.

6 Nimuve mu bupfapfa mubone kubaho, bityo mugenze nk’abafite ubushishozi.”

7 “Ucyaha umwirasi akagusuzugura, wahana umugizi wa nabi akagutuka.

8 Ntugacyahe umwirasi atazakwanga, nyamara nuhana umunyabwenge azabigukundira.

9 Uhugure umunyabwenge azarushaho kugira ubwenge, wigishe intungane bizayongera ubumenyi.

10 Kubaha Uhoraho ni byo shingiro ry’ubwenge, kumenya Imana nziranenge ni bwo bushishozi.

11 Ni jyewe Bwenge uzaguha kuramba, ni jyewe uzongera igihe cyo kubaho kwawe.

12 Nuba umunyabwenge ni wowe bizagirira akamaro, ariko nuba umwirasi ni wowe bizagaruka.”

13 Bwengebuke ni umugore usamara, w’umupfapfa kandi w’igicucu.

14 Yiyicarira ku ntebe imbere y’iwe ahirengeye mu mujyi,

15 agahamagara abahisi n’abagenzi bigendera ati:

16 “Mwa banyabwengebuke mwe, nimuze hano!” Abwira n’ibipfamutima ati:

17 “Amazi y’amibano aba afutse, n’ibiryo byo mu rwihisho biraryoha.”

18 Nyamara abatumirwa be ntibazi ko bagiye mu rupfu, ntibazi ko uwo mugore aboretse ikuzimu.