Ind 1

1 Indirimbo ihebuje yahimbwe na Salomo.

Igisigo cya mbere

2 Nsoma wongere unsome!

Urukundo rwawe runezeza kurusha divayi.

3 Impumuro yawe na yo iranezeza.

Uri umubavu ufite impumuro itamye,

ni yo mpamvu abakobwa bagukunda.

4 Mfata ukuboko unyijyanire twihute,

ba umwami wanjye unyinjize mu cyumba cyawe,

twishimane tunezerwe twembi,

duhimbaze urukundo rwawe kurusha divayi.

Koko rero abakobwa baragukunda.

5 Bakobwa b’i Yeruzalemu,

ndi mwiza ndi imibiri yombi,

ndi mwiza nk’amahema y’i Kedari,

ndi mwiza nk’inyegamo z’ingoro ya Salomo.

6 Ntimutangazwe n’uko ndi imibiri yombi,

izuba ryarambabuye.

Basaza banjye barandakariye,

bantegetse kurinda imizabibu yabo,

nyamara n’iyanjye sinayirinze.

7 Yewe uwo nikundira,

mbwira aho uragira intama zawe,

mbwira aho uzibyagiza ku manywa?

Hambwire ntava aho mbwerabwera,

hambwire ntabwerabwera hafi y’imikumbi ya bagenzi bawe.

8 Niba utabizi uri igitego mu bagore,

sohoka ukurikire umukumbi wawe,

sohoka uragire abana b’ihene,

ubaragire hafi y’ibiraro by’abashumba.

9 Mukunzi wanjye, umeze nk’ifarasi y’inyamibwa,

umeze nk’ifarasi ikurura igare ry’Umwami wa Misiri.

10 Imisaya yawe ni ihogoza,

itamirije imitako ihebuje,

ijosi ryawe ritamirije inigi z’agaciro.

11 Tuzagukoreshereza inigi z’izahabu,

tuzazitakamo ifeza.

12 Iyo umwami wanjye ari ku meza,

iyo ari ku meza impumuro y’amarashi yanjye itāma hose.

13 Umukunzi wanjye ni nk’agapfunyika k’umubavu,

ari hagati y’amabere yanjye.

14 Umukunzi wanjye ni nk’agashandiko k’indabyo,

ni nk’indabyo zirabiriza mu mizabibu ya Enigedi.

15 Koko uri mwiza mukundwa wanjye, uri mwiza!

Amaso yawe arabengerana nk’ay’inyana.

16 Koko uri mwiza mukunzi wanjye, uteye ubwuzu!

Uburiri bwacu ni nk’utwatsi dutohagiye.

17 Inkingi z’inzu yacu ni amasederi,

imishoro yayo ni imizonobari.