1 Ndi akarabyo k’amarebe y’i Saroni,
ndi akarabyo k’amalisi yo mu bibaya.
2 Uko indabyo z’amalisi zimeze hagati y’amahwa,
ni ko umukundwa wanjye ameze mu bandi bakobwa.
3 Uko igiti cy’ipera kiri hagati mu ishyamba,
ni ko umukunzi wanjye ameze mu bandi basore.
Nezezwa no kwiyicarira mu gacucu ke,
akabuto ke karandyohera.
4 Yanyinjije mu nzu y’ibirori,
ansesekazaho urukundo.
5 Nimumpembuze agatsima k’imizabibu,
nimundamize imbuto z’ipera,
dore nzonzwe n’urukundo.
6 Ukuboko kwe kw’ibumoso kuranseguye,
ukw’iburyo kurampfumbase!
7 Bakobwa b’i Yeruzalemu, ndabinginze,
mbarahije amasha n’amasirabo y’agasozi,
muramenye ntimukangure urukundo rwanye,
ntimurukangure rutarabishaka.
Igisigo cya kabiri
8 Ndumva ijwi ry’umukunzi wanjye, nguriya araje.
Aje akimbagira mu mpinga z’imisozi,
aje asimbuka udusozi.
9 Umukunzi wanjye ameze nk’isha cyangwa ishashi y’impara.
Nguyu ahagaze inyuma y’inzu,
ararungurukira mu tuyunguruzo tw’idirishya.
10 Umukunzi wanjye arambwira ati:
Mukundwa wanjye haguruka,
mukundwa wanjye, ngwino tugende.
11 Dore igihe cy’imbeho kirarangiye,
itumba rirashize.
12 Mu gihugu hose indabyo zirarabije,
igihe cy’ibyishimo kirageze,
amajwi y’inyoni arumvikana mu gihugu cyacu.
13 Imitini itangiye kwera imbuto,
imizabibu yazanye indabyo zihumura neza.
Mukundwa wanjye haguruka,
Mukundwa wanjye, ngwino tugende.
14 Kanuma kanjye kibera mu myobo yo mu bitare,
kanuma kibera mu bwihisho bwo mu mikokwe,
nyereka mu maso hawe, niyumvire akajwi kawe.
Koko ijwi ryawe rinogeye ugutwi,
uburanga bwawe buteye ubwuzu.
15 Nimufate iyo mihari,
nimufate ibyo bibwana by’imihari,
koko birangiza imizabibu yacu ifite uruyange.
16 Umukunzi wanjye ni uwanjye, nanjye nkaba uwe,
aragira umukumbi we mu malisi.
17 Mu mafu ya nimugoroba ibicu birembera,
mukunzi wanjye wagarutse,
wagarutse usimbuka utununga duteganye,
waje nk’isha cyangwa ishashi y’impara.