Intang 13

Aburamu atandukana na Loti

1 Aburamu ava mu Misiri asubira mu majyepfo ya Kanāni, ajyana n’umugore we na Loti, n’ibyo yari atunze byose.

2 Aburamu yari umutunzi cyane, akaba n’umukungu w’ifeza n’izahabu.

3 Nuko agenda yimuka, ava mu majyepfo ya Kanāni asubira aho yigeze gushinga amahema hagati ya Beteli na Ayi,

4 akahubaka n’urutambiro. Aburamu ahageze yambaza Uhoraho.

5 Loti wari waragiye yimukana na Aburamu, na we yari afite amashyo n’imikumbi n’abagaragu.

6 Kubera ko Aburamu na Loti bari batunze cyane, urwuri ntirwari rukibahagije ku buryo bakomeza guturana.

7 Ubwo kandi Abanyakanāni n’Abaperizi na bo bari batuye muri icyo gihugu. Bukeye abashumba ba Aburamu n’aba Loti batonganira urwuri.

8 Nuko Aburamu abwira Loti ati: “Dore turi umuryango umwe, nta mahane akwiye kuba hagati yacu cyangwa hagati y’abashumba bacu.

9 None reka dutandukane. Hitamo aho wishakiye mu gihugu hose, nanjye ndagana ahasigaye.”

10 Loti ni ko guterera amaso abona ikibaya cyose cya Yorodani kugera i Sowari gifite amazi menshi. Cyari kimeze nk’ubusitani bw’Uhoraho cyangwa ikibaya cya Nili mu Misiri. Icyo gihe Uhoraho yari atararimbura imijyi ya Sodoma na Gomora.

11 Nuko Loti ahitamo ikibaya cyose cya Yorodani cyari giherereye iburasirazuba, arimuka atandukana na se wabo.

12 Aburamu aguma mu gihugu cya Kanāni, naho Loti ashinga amahema hafi ya Sodoma, umwe mu mijyi yari muri icyo kibaya.

13 Abanyasodoma bari abagome kandi bagacumura ku Uhoraho bikabije.

Aburamu yimukira i Heburoni

14 Loti amaze kwimuka, Uhoraho abwira Aburamu ati: “Terera amaso uhereye aho uri, maze werekeze mu majyaruguru no mu majyepfo, iburasirazuba n’iburengerazuba.

15 Icyo gihugu cyose ubonye nzakiguha burundu wowe n’urubyaro rwawe.

16 Nzabagwiza babe benshi nk’umukungugu. Nk’uko nta wushobora kubara umukungugu, ni ko nta wuzashobora kubara abazagukomokaho!

17 Haguruka utambagire igihugu impande zose kuko nzakiguha.”

18 Nuko Aburamu yimura amahema ye ajya gutura hafi y’ibiti by’inganzamarumbu bya Mamure, ahagana i Heburoni. Nuko ahubakira Uhoraho urutambiro.